Kuri iki cyumweru, Perezida William Ruto yatangaje ko imirimo y’ingenzi yari intandaro y’amakimbirane hagati y’intara na guverinoma y’igihugu izimurirwa ku mugaragaro mu matsinda yegerejwe abaturage .
Ibi Perezida Ruto yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024 mu nama ya 11 uhuriweho n’abagize Guverinomoa na ba Guverineri b’Intara , inama yabereye mu biro bya Perezida Ruto I Nairobi ayo yatangaje ko imiromo imwe n’Imwe igiye kwimurwa bitarenze ku wa gatanu w’iki cyumweru
Umukuru w’igihugu yategetse ko hashyiraho Komite Tekinike izahuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma n’ab’Intara bose gufatanya bakamenya amafaranga akenewe kugiira ko imirimo yose isigaye yimurwe byihuse
Ruto yagize ati “Namenyeshejwe n’umushinjacyaha mukuru (AG) ko kuri uyu wa gatanu, imirimo yamaze kumvikanaho izashyirwa mu kinyamakuru kandi ikoherezwa mu ntara.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo byose bishoboke bagomba kubanza kurangiza ihererekanyabubasha ry’Imirimo yose mu buyobozi bw’Intara bidatinze .
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Darubini News kivuga ko mu Itegeko Nshinga rya Kenya, hari imirimo 14 yatanzwe. Muriyo harimo; Ubuhinzi, Serivisi ishinzwe ubuzima mu Ntara, kurwanya umwanda, ibikorwa by’umuco n’imyidagaduro, hamwe n’ubwikorezi bwo mu Ntara.
Ibindi birimo nko Kugenzura inyamaswa n’imibereho myiza, iterambere ry’ubucuruzi, igenamigambi ry’intara, amashuri abanza, ibikorwa rusange na serivisi by’intara, hamwe na serivisi ishinzwe kuzimya umuriro no gucunga ibiza.
Perezida Ruto yavuze kandi ko anejejwe no kubamenyesha ko komite ishinzwe tekinike ya guverinoma ihuriweho na Leta z’Intara zose aarangije guhuza no guhererekanya imirimo bijyanye n’amabwiriza yazo umwaka ushize. ”