SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mfite icyizere cyo kuzaba umuhanzi Mpuzamahanga :Bruce Melodie
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Mfite icyizere cyo kuzaba umuhanzi Mpuzamahanga :Bruce Melodie
Imyidagaduro

Mfite icyizere cyo kuzaba umuhanzi Mpuzamahanga :Bruce Melodie

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published December 16, 2024
Share
SHARE

 Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka  Bruce Melodie, avuga ko afite icyizere cyo kuzaba umuhanzi mpuzamahanga kubera ko hari ibimenyetso yatangiye kubona bimwereka ko bishoboka.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2024, cyari kigamije kubasobanurira byinshi kuri alubumu ateganya gushyira ahagaragara hamwe n’urugendo rwe rwa muzika mu 2024.

Ni alubumu yise Colorful Generation, uyu muhanzi avuga ko igizwe n’indirimbo ibisekuru byose bishobora kwibonamo, kuko buri wese n’ibara yibonamo azasangaho indirimbo imunyura.

Agaruka ku mpamvu indirimbo ziri kuri Alubumu ziganjemo izo yakoranye n’abahanzi b’abanyamahanga Bruce Melodie, yavuze ko yifuza gushyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ndi mu rugamba rwo gukura umuziki wanjye mu rugo (Rwanda) ukagera n’ahandi kandi no mu rugo nkakomeza nkakora ibikwiye, ni yo mpamvu ku rutonde rw’indirimbo zigize umuzingo wanjye hariho indirimbo 20, nuko nshaka guhaza amasoko yose kandi nkabikorana umutima ukunze.”

Uyu muhanzi avuga ko inzozi ze zo gushyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga asanga kuzikabya bishoboka.

Ati: “Kuba umuhanzi mpuzamahanga ni urugamba rutoroshye kandi umuntu atarwana wenyine birasa nkaho bigitangira ariko nk’ubu niba mfite igitaramo cyagutse mu Karere nzataramamo ku itariki 19 Ukuboza 2024 tuzakora comedy show ifunga umwaka muri Kampala, tariki 28 Ukuboza nzaririmba muri Raha Festival muri Kenya niryo serukiramuco rinini dufite muri Afurika y’Iburasirazuba birumvikana ko hari icyizere.”

Ubwo yari abajijwe impamvu nta muhanzikazi yifashishije ku ndirimbo ziri kuri Albumu ye nshya Bruce Melodie yavuze ko hari imishinga myinshi yakoranye n’abahanzi itaragiyeho.

Ati: “Urumva iyi Alubumu ntabwo yari kujyaho ibyifuzo byanjye byose nanjye narabirebye ndanabitekereza ariko muri uyu mwaka nakoranye indirimbo n’abakobwa babiri, nakoranye indirimbo na Bwiza yitwa Ogera nkorana indirimbo n’umukobwa wo muri Kenya witwa Nadia Mukami yitwa Kipepewo,nanashatse no gushyira Juliana kuri Alubumu ariko biragorana.”

Iyi alubumu ni imwe mu mishinga uyu muhanzi avuga ko yamugoye cyane, ari nayo mpamvu yatinze, kubera ko yatekereje ku bakunzi b’ibihangano bye b’imbere mu gihugu, mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, anatekereza ko umuziki we ushobora kuba mpuzamahanga, ibyatumye guhitamo indirimbo biba imyanzuro igoranye.

Ni alubumu avuga ko ivuze ikintu kinini mu buzima bwe kuko iriho indirimbo yakoze atura umubyeyi we (nyina) ari nayo yamugoye cyane, kubera ko ivuga Bruce Melodie wa nyawe.

Ni alubumu Colorful Generation  ateganya kuzayisogongeza abakunzi b’umuziki we tariki 21 Ukuboza 2024, mu gitaramo cyizwi nka “listening Party” akazayimurikira mu gitaramo azakora tariki 10 Mutarama 2025

 

You Might Also Like

Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’igice ababarirwa ibyo yarezwe na The Ben

Kety Blaisia wakuze yoza mu mutwe abandi yafunguye iye Salon de Coiffure

Nadia wo muri filime umuturanyi yahishuye ko akazi kubu Vixen atagakora nk’umwuga

Chris Eazzy ari mu gahinda gakomeye ko kubura mama we witabye Imana

Dr Murangira B Thierry yakebuye urubyiruko arusaba kwirinda gukora ibyaha ruziko ari imikino

Nsanzabera Jean Paul December 16, 2024 December 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umugabo yapfiriye muri ‘lodge’ nyuma  Yo kumara iminsi itatu atera akabariro

July 25, 2023
Imikino

Danny Usengimana yashinje Police FC kumuhemukira bikabije!

November 29, 2023
Andi makuru

Vladimir Putin yatangaje ko barashe ku birindiro bya Ukraine bikomeye

November 28, 2024
Ubuzima

Dr Alfred Paul Jahn wamenyekanye nka Mon ami yitabye Imana

June 12, 2024
Imyidagaduro

Menya byinshi kuri Producer Prince Kiiiz wasimbuye Element muri Country Records

June 21, 2023
Kwamamaza

Flavour of 1000 Hills’’ Festival izanye udushya mu myidagaduro yo mu Rwanda

May 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?