SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ikigo Bilt Llc cya Steve Harvey cyasinye amasezerano y’imikoranire na RDB
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ikigo Bilt Llc cya Steve Harvey cyasinye amasezerano y’imikoranire na RDB
Imyidagaduro

Ikigo Bilt Llc cya Steve Harvey cyasinye amasezerano y’imikoranire na RDB

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/16 at 10:10 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Ikigo cya BILT LLC cy’umunyarwenya w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey n’u  Rwanda basinyanye amasezerano y’imikoranire no guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari mu Gihugu.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare n’uyu munyarwenya Steve Harvey, kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024.

Aya masezerano azibanda ku ngeri zitandukanye zirimo kongerera ubumenyi abari mu ruganda rwa sinema, abari mw’itangazamakuru, uburezi n’ibindi.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko mu kiganiro Steve Harvey yagiranye na RBA, yavuze ko we n’ikipe ye bafite gahunda yo kuzana ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda, bizatanga imirimo by’umwihariko ku rubyiruko.

Ati” Dufite byinshi byo gukora by’umwihariko hano mu Rwanda, aha ni ahantu hihariye ntekereza ko twahakorera ibikorwa by’ubucuruzi, kandi ni nabyo turimo n’ikipe yanjye hano, turi kugirango tubyaze umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari, kuko ibyo bizafasha mu guhanga imirimo no kwitanga.”

Steve Harvey yagaragaje ko icyo bagamije ari uguha amahirwe urubyiruko kugirango rubyaze umusaruro ubumenyi rufite, ndetse n’igihugu bikibyarire inyungu, ndetse yongeraho ko Umugabane wa Afurika ufite amahirwe kuko abawutuye biganjemo urubyiruko.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 16, 2024 December 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ish Kevin yateye umugongo i gitaramo cyatumiwemo Demarco i Kigali

January 25, 2023
Imikino

Umubyeyi wa Taddeo Lwanga ukina muri APR FC yitabye Imana!

December 11, 2023
Imyidagaduro

Pamella yagereranyije The ben nk’inyenyeri imurikira isi

October 13, 2023
Imyidagaduro

Alliah Cool yahembye bamwe batsindiye ibihembo muri ‘Leadership Excellence  muri Nigeria

November 13, 2023
Andi makuru

Abanyamuryango ba ZIGAMA CSS bateraniye mu Nama Rusange ku nshuro ya 40

January 15, 2025
Imikino

Ni iki cyatumye sosiyete ya Mchezo itera inkunga imikino y’abagize Inteko zishinga amategeko muri EAC?

December 13, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?