SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano biyemeje kurwanya ibyaha bitaraba aho batuye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano biyemeje kurwanya ibyaha bitaraba aho batuye
Andi makuru

Abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano biyemeje kurwanya ibyaha bitaraba aho batuye

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/12/16 at 9:23 AM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

 

Polisi y’u Rwanda yahuguye abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kubongerera ubumenyi buzabafasha mu gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.

Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Umutekano n’iy’ubutegetsi bw’igihugu kuva ku wa Kane tariki ya 12 kugeza Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, akaba yaritabiriwe n’abagera ku 1186 bo mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

Atangiza amahugurwa ku mugaragaro, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, Benjamin Sesonga yavuze ko n’ubwo u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bitekanye hakiri ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage bisaba ko hashyirwamo imbaraga kugira ngo bikumirwe.

Yagize ati: “Raporo zitandukanye zigaragaza ko u Rwanda rufite umutekano usesuye mu ruhando mpuzamahanga, uva mu bufatanye bw’inzego zose zirimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’igihugu n’izindi zitandukanye, hakaboneka umusaruro ari wo mutekano w’abantu n’ibintu byabo.”

Yavuze ko ariko n’ubwo bimeze gutyo hakiri ibyaha bikigaragara mu guhungabanya umutekano birimo ubujura, ugasanga hari aho bamwe bakirarana n’amatungo batinya ko yibwa, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa akenshi bituruka ku biyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bikanakurura izindi ngaruka nko gutwara inda zitateganyijwe n’abana bava mu mashuri kubera ihohoterwa mu miryango n’ibindi, asaba abagize izi Komite gukomeza ingamba zigamije guhangana n’ibi byaha bafatanya n’inzego z’umutekano mu kubigaragaza  ku gihe.

Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yibukije abagize CPCs ko ari ijisho ry’abaturage bahagarariye mu gusigasira umutekano n’ituze rusange aho batuye abasaba kudatezuka mu ngamba zo guharanira gutura mu midugudu itarangwamo icyaha.

ACP Ruyenzi yabashimiye uruhare bagira mu guharanira umutekano w’aho batuye by’umwihariko n’uw’igihugu muri rusange, abizeza ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi no gufatanya na bo muri gahunda zigamije umutekano rusange, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Ubukangurambaga  n’ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Richard Kubana mu ijambo rye, yibukije abitabiriye amahugurwa guhesha agaciro impano bahawe yo kuyobora bayikoresha mu baturage kandi baharanira ko ntawe usigara inyuma.

Yabasabye kurangwa n’imikoranire myiza mu nzego zose, gusangira amakuru yose hagamijwe kwiyubaka nk’Abanyarwanda, guharanira kumenya no guteza imbere gahunda ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, abasobanurira ko gahunda za Leta zisobanutse kandi ko iyo uzishyize mu bikorwa nabi biteza imidugararo mu baturage, wabikora neza nabwo bigatanga umusaruro mwiza uganisha ku mutekano n’iterambere rirambye.

Abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) ni bamwe mu bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha mu midugudu no mu tugari batuyemo hirya no hino mu gihugu bagenerwa amahugurwa ahoraho agamije kurushaho kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano mu duce batuyemo

Source :RNP

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey December 16, 2024 December 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bobi Wine yishimiye intsinzi ya Donald Trump yizera ko azamufasha Museveni

November 7, 2024
Andi makuru

Inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi na UNESCO

September 20, 2023
Imikino

Ibibuga by’umupira w’amaguru 10 byakira abantu benshi ku isi!

January 16, 2024
Imyidagaduro

Sonia Roland ntiyemeranye nabamwibasira kubera gukunda Igihugu cye

April 1, 2025
Imyidagaduro

Jeff Baena wamenyekanye mu gutunganya filime yitabye Imana

January 7, 2025
Andi makuru

Vladimir Putin yanyomoje amakuru avuga ko azaganira na Trump

December 20, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?