Filime yo bwoko bwa animasiyo cyangwa Dessin Animé yakozwe na Wald Disnye Studio imenyerewe mu gutunganya filime z’abana yitwa”Moana 2″ yaciye agahigo ko ku kugaruka ku mwanya wa Mbere mu byumweru bibi imaze isohotse muri Box Office muri Amerika .
Kuko tubikesha urubuga rwa Box Office iyi filime yinjije miliyoni 52 z’amadorali byatumye yinjiza Miliyoni 300 mu gihugu imbere mu gihe ku rwego rw’isi yinjije asaga Miliyoni 300 z’amadorali.
Iyi filime yakoze amateka yo kwinjiza amafaranga menshi ni iyitwa Thanksgiving yinjije amafaranga nkaya mu cyumweru kimwe gusa ,mu gihe iyitwa la Reine des neiges 2 yaje ikinjiza miliyoni 35 z’amadorali
Ubusanzwe studio itunganya Filime ya walt Disney yakoze Moana 2 yazamutse cyane muri eshanu ifite zinjije amafaranga menshi muri uyu mwaka ,ariko kubera imikorere yayo myiza ikaba ifitemo eshatu za mbere uyu mwaka .
Nkuko bitangazwa na Box Office iyi studio ifite indi filime iri gukora izashyira hanze mu mpera z’uku kwezi tariki ya 20 Ukuboza 2024 yise “Mufasa”.
Izindi filime zinjije amafaranga menshi ni “Wicked ” yinjije miliyoni 35 z’amadorali bituma mu gihugu imbere ugera kuri 320.5 mu byumweru bitatu ,mu gihe ku mwanya wa gatatu haje “Gladiator 2” miliyoni 12.5 z’amadolari, mu gihe “Red Red” iza ku mwanya wa kane gusa na miliyoni 7.