Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2024 nibwo umuhanzikazi Teta Diana yaraye ataramiye abakunzi be abakumbuza ubuhanga bwe buzwi na Benshi .
Ni igitaramo uyu mukobwa yakoreye muri hamwe mu hantu hagezweho hasohokera benshi mu banyamugi muriAtelier du Vin
Ni igitaramo yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Umukondo Gatore, Itorero Inganzo Ngari na Boukuru cyiswe ‘Ingata y’umuco’.
Nkuko byari byatangajwe abo bahanzi bose bamaze kwandika izina mu njyana gakondo bakoresheje imbaraga zabo se ,aho bagaragaje ubuhanga mu kuririmba no kubyina, bibanda kuri gakondo isanzwe inyura benshi.
Teta Diana ni we wasoje iki gitaramo cyitabiriwe n’abakunzi b’injyana gakondo, aririmba ibihangano bitandukanye birimo ibye bwite n’iby’abandi bahanzi bamenyekanye mu Rwanda.
Mu bitabiriye iki gitaramo harimo abahanzi nka Jules Sentore, Muyango, Impakanizi n’abandi n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Teta Diana yinjiranye ku rubyiniro indirimbo zirimo “Ihorere Munyana’’ yamamaye cyane mu bihe byo hambere, “Mpore” ya Cecile Kayirebwa, “Iwanyu” yitiriye album yasohoye mu 2019 yanagurishirizwaga ahabereye igitaramo na “Iyo Ngwe”.
Yagiye kuririmba indirimbo yise “None n’ejo” avuga ko ayituye abagore n’abakobwa bari bitabiriye igitaramo cye.
Ati “Nandika iyi ndirimbo natekereje kuri mama, nyogokuru…abamama bose bagize uruhare ngo mvuke. Abagore bose ndayibatuye.”
Iyi ndirimbo yayikurikije iyo yise “Birangwa”, avuga ko yayiririmbiye umubyeyi we (Se) yabuze akiri muto. Arangije ati “Ngiye kubaririmbira indirimbo nandikiye umubyeyi wanjye, nasanze atari iyanjye gusa.”
Uyu muhanzikazi yaririmbye izindi ndirimbo ze zirimo “Uzaze’’ iri kuri EP yise “Umugwegwe” yagiye hanze mu 2021. Ajya kuririmba iyi ndirimbo na yo yahamije ko ‘i Burayi ni heza, ariko harahanda’.
Yaririmbye izindi ndirimbo ze ariko ageze aho ahamagara umuhanzi Impakanizi uri kuzamuka neza muri iki gihe, avuga ko ari umwe mu banyempano bihariye mu muziki nyarwanda, mu njyana gakondo. Uyu musore yaririmbye indirimbo ye yise “Ingabe” yishimirwa by’ikirenga.
Umuhanzikazi Teta Diana ubusanzwe aba muri Suéde aho yakomereje amasomo ye ndetse n’ibikorwa bye byinshi bya muziki akaba ariho abikora , yari amaze igihe kitari gito nta gitaramo akorera mu Rwanda.