Uwahoze ari Perezida wa Syria, Bashar al-Assad, yahungiye mu Burusiya nyuma yo gukurwaho n’abarwanyi bigometse, bafashe umujyi wa Damascus ku wa Gatandatu. Uburusiya bwemeye kumuha ubuhungiro, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.
Iyi ntambwe ibaye nyuma y’imyaka 14 y’intambara y’abenegihugu yatangiye mu 2011, ubwo abaturage bigaragambyaga basaba impinduka. Ku Cyumweru, abaturage ibihumbi bamanutse mu mihanda ya Damascus, barasa mu kirere mu buryo bwo kwishimira intsinzi, bafite ibendera ry’ipminduramatwara, nk’uko byari bimeze mu minsi ya mbere y’impinduramatwara yiswe Arab Spring.
Ibinyamakuru byo mu Burusiya byemeje ko Assad n’umuryango we bageze i Moscou amahoro aho bahawe ubuhungiro n’Uburusiya.
Mbere y’aho, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Uburusiya nta busobanuro yatanze bw’aho Assad aherereye, ariko haje gusohoka itangazo ryemeza ko uwo mutegetsi yakuyemo ake karenge.
Icyumweru kirashize Assad atagaragara mu ruhame nyuma y’umubonano yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Irani i Damas.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, ubwo abarwanyi binjiraga i Damas, umutwe wa Kisilamu Hayat Tahrur al-Sham (HTS) n’indi bakorana, yatangaje ko “umuyobe Bashar al-Assad yahunze”.
Amakuru avuga ko indege yahunganye Assad yavuye muri Syria inyuze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Damas mbere y’uko Igisirikare n’inzego zishinzwe umutekano zihava.
Uburusiya buri gukora ibishoboka byose kugira ngo harebwe uko baganira n’abayobozi bashya ba Syria ku kunoza umubano mu bihe biri imbere.
Impungenge nyamukuru y’Uburusiya ni amaherezo y’ibigo byabwo bibiri bya Gisirikare birimo ikigo cya Hmeimim cy’ingabo zirwanira mu kirere n’icya Tartus cy’ingabo zirwanira mu mazi.
Ihirima ry’ubutegetsi bwa Assad rifite imizi mu ntambara ya gisivile yavutse mu 2011 muri Syria yatangiye ari imyigaragambyo y’abaturage bavugaga ko barambiwe ubutegetsi bwa Assad.
Iyi ntambara yaje gufata indi ntera ubwo yivangwagamo n’amahanga, Amerika n’ibihugu by’u Burayi bishyigikira abarwanyaga Assad, u Burusiya na Iran nabyo bijya ku ruhande rw’uyu mugabo.
Mu byumweru bishize nibwo iyi mitwe irwanya ubutegetsi bwa Assad yubuye imirwano, bitewe ahanini n’uko impande zari zishyigikiye Assad zifite indi mirwano zihugiyemo.Assad yagiye ku butegetsi mu 2000, asimbuye se, Hafez al-Assad.