SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Bashar Al Assad n’umuryango we bahungiye mu Burusiya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Bashar Al Assad n’umuryango we bahungiye mu Burusiya
Andi makuru

Perezida Bashar Al Assad n’umuryango we bahungiye mu Burusiya

Ahupa Radio
Last updated: 2024/12/09 at 12:15 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Uwahoze ari Perezida wa Syria, Bashar al-Assad, yahungiye mu Burusiya nyuma yo gukurwaho n’abarwanyi bigometse, bafashe umujyi wa Damascus ku wa Gatandatu. Uburusiya bwemeye kumuha ubuhungiro, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.

Iyi ntambwe ibaye nyuma y’imyaka 14 y’intambara y’abenegihugu yatangiye mu 2011, ubwo abaturage bigaragambyaga basaba impinduka. Ku Cyumweru, abaturage ibihumbi bamanutse mu mihanda ya Damascus, barasa mu kirere mu buryo bwo kwishimira intsinzi, bafite ibendera ry’ipminduramatwara, nk’uko byari bimeze mu minsi ya mbere y’impinduramatwara yiswe Arab Spring.

Ibinyamakuru byo mu Burusiya byemeje ko Assad n’umuryango we bageze i Moscou amahoro aho bahawe ubuhungiro n’Uburusiya.

Mbere y’aho, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Uburusiya nta busobanuro yatanze bw’aho Assad aherereye, ariko haje gusohoka itangazo ryemeza ko uwo mutegetsi yakuyemo ake karenge.

Icyumweru kirashize Assad atagaragara mu ruhame nyuma y’umubonano yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Irani i Damas.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, ubwo abarwanyi binjiraga i Damas, umutwe wa Kisilamu Hayat Tahrur al-Sham (HTS) n’indi bakorana, yatangaje ko “umuyobe Bashar al-Assad yahunze”.

Amakuru avuga ko indege yahunganye Assad yavuye muri Syria inyuze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Damas mbere y’uko Igisirikare n’inzego zishinzwe umutekano zihava.

Uburusiya buri gukora ibishoboka byose kugira ngo harebwe uko baganira n’abayobozi bashya ba Syria ku kunoza umubano mu bihe biri imbere.

Impungenge nyamukuru y’Uburusiya ni amaherezo y’ibigo byabwo bibiri bya Gisirikare birimo ikigo cya Hmeimim cy’ingabo zirwanira mu kirere n’icya Tartus cy’ingabo zirwanira mu mazi.

Ihirima ry’ubutegetsi bwa Assad rifite imizi mu ntambara ya gisivile yavutse mu 2011 muri Syria yatangiye ari imyigaragambyo y’abaturage bavugaga ko barambiwe ubutegetsi bwa Assad.

Iyi ntambara yaje gufata indi ntera ubwo yivangwagamo n’amahanga, Amerika n’ibihugu by’u Burayi bishyigikira abarwanyaga Assad, u Burusiya na Iran nabyo bijya ku ruhande rw’uyu mugabo.

Mu byumweru bishize nibwo iyi mitwe irwanya ubutegetsi bwa Assad yubuye imirwano, bitewe ahanini n’uko impande zari zishyigikiye Assad zifite indi mirwano zihugiyemo.Assad yagiye ku butegetsi mu 2000, asimbuye se, Hafez al-Assad.

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio December 9, 2024 December 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Israel Mbonyi yateguye igitaramo azafatiramo amashusho ya albumu ye nshya

May 4, 2023
Imyidagaduro

Bruce Melodie yanyuzwe nibyakozwe na The Ben ku ndirimbo ye Sowe

July 25, 2024
Imyidagaduro

Tanasha Donna ategerejwe I Kigali

May 30, 2024
Andi makuru

Ibigo 10 byahize ibindi byegukanye ibihembo muri Karisimbi Consumers Choice Awards 2024 (Amafoto)

May 22, 2024
Imyidagaduro

M1 yashyize hanze indirimbo nshya yafashijwemo n’icyamamare Jordan Hoechlin

February 20, 2023
Iyobokamana

Papa Francis yagaragaye mu ruhame nyuma yo kuva mu bitaro

March 24, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?