Perezida wa Burkina Faso kapiteni Ibrahim Traoré yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya uyu akaba ari Rimtalba Jean Emmanuel Ouédraogo wahoze ari Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma nkuko byasomwe mw’Itangazo kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru gishize .
Ibi uyu muyobozi wa Burkina Faso abikoze mu gihe iki gihugu kiri mu bibazo by’Ihungabana muri Politiki nyuma y’Ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Lieutenat Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba bikozwe nUmutwe w’abasirikare uyubowe na kapiteni Traoré uri guharanira gukemura ibibazo bikomeye by’Umutekano iki gihugu gifite harimo
Ibitero by’intagondwa zifitanye isano na al-Qaeda na Leta ya Kisilamu byahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi kandi bigakura mu byabo abantu barenga miliyoni 2, kimwe cya kabiri cyabo bakaba ari abana.
Nyuma yo gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho yagombaga gukurikirwa n’amatora yari atagerejwe kuba muri Nyakanga uyu mwaka 2024 ariko ikaza kwongererwa Imyaka 5 muri Gicurasi umwaka ushize , ibintu byatumye umuryango mpuzamahanga utarabivuzeho kimwe byatumye Burikina Faso ihagarika umubano yari ifitanye n’Umufaransa ndetse n’Umuryango wa ECOWAS aho yahize yunga ubume n’ibindi bihugu byo muri kariya gace k’afurika ‘iburengerazuba nabyo biyobowe n’abasirikare nka Niger na Mali