SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida yitabiriye inama yo kwizihiza imyaka 25 EAC imaze muri Tanzania
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida yitabiriye inama yo kwizihiza imyaka 25 EAC imaze muri Tanzania
Andi makuru

Perezida yitabiriye inama yo kwizihiza imyaka 25 EAC imaze muri Tanzania

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/30 at 10:23 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024 yageze i Arusha muri Tanzania, yitabiriye inama ya 24 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, yakiriwe n’Umunyamabanga mu biro bya Perezida wa Zanzibar ushinzwe imirimo, ubukungu n’ishoramari, Shariff Ali Shariff.

Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo igiye kuba mu gihe EAC yizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze yongeye gutangizwa bundi bushya.

Ifite insanganyamatsiko yo “guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye, amahoro n’umutekano hagamijwe guteza imbere imibereho.”

Perezida Kagame, William Ruto wa Kenya, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Yoweri Museveni wa Uganda ni bo bakuru b’ibihugu byo muri EAC bamaze kugera i Arusha. Bahasanze Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Perezida Salva Kiir Mayardit uyobora Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC arategerejwe, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we ntaboneka kuko yohereje Visi Perezida Prosper Bazombanza kugira ngo amuhagararire kuko “gahunda ze zabaye nyinshi”.

Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibiramenyekana niba yitabira iyi nama. Muri Kamena 2024 yanze kwitabira idasanzwe y’abakuru b’ibihugu ba EAC, mu rwego rwo kwivumburira Perezida Ruto wavuze ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 atari Abanyarwanda.

Mu myaka 25 ishize, EAC yagutse mu buryo bugaragara kuko abanyamuryango bayo (ibihugu) bavuye kuri batatu yatangiranye muri Nyakanga 1999, bagera ku munani. Ifite intego yo kwishyira hamwe mu bya politiki, ariko bigaragara ko iyi ntego ikibangamirwa n’ibibazo bikomeye birimo amakimbirane hagati y’ibihugu biyigize.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul November 30, 2024 November 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Sheebah Karungi agiye kwibaruka

October 7, 2024
Imyidagaduro

Ilead Rwanda ikomeje gutyaza urubyiruko rw’u rwanda kuzavamo abayobozi beza

February 3, 2024
Imyidagaduro

Fireman ntagitaramiye i Dubai

December 18, 2024
Andi makuru

Rosalynn Carter umugore wa Jimmy Carter wabaye Perezida wa USA yitabye Imana

November 20, 2023
Andi makuru

RIB yerekanye itsinda ry’abasore bibaga imodoka mu mujyi wa Kigali

September 17, 2024
Imyidagaduro

Chriss Eazy yageze muri Pologne mu gitaramo azahuriramo na Joeboy

April 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?