Umuhanzi Byiringiro Janvier umaze kumenyekana cyane nka Mc Glizzy ni umusore umaze kwigaragaza muri iyi minsi mu bujyanye no kuba Mc ndetse na Dj Muri tumwe mu tubyiniro dutandukanye hano mu mujyi wa Kigali akomeje gusab abafite aho bahuriye n’umuziki gufasha abahanzi bakizamuka kuko bahura n’imbogamizi nyinshi.
Uyu musore utarama igihe kinini cyane yinjiye mu muziki kabone ko yaje akora injya ya Afro Beat ibi yabidutangarije mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wacu yagize ati” urabona abahanzi tukizamuka muri ibi bihe duhura n’imbogamizi nyinshi cyane aho kubera ubushobzoi buba bukire buke usanga kugira ngo indirimbo irangire ijye hanze biba bisaba ubushobozi bwinshi kandi nta bajyanama (Management ) idufasha iyo akab ariyo mbogamizi ya mbere duhura nayo iyo tucyinjira mu muziki.
Ikindi cya Kabiri yavuze nuko uyu muziki dukora usaba kuwa uwukunda cyane kuko iyo ucitese integer ntaho ushobora kugera nubwo uhenze cyane kandi urimo ivune nyinshi nkaho ujyana indirimbo kuri Radiyo cyangwa kuri Televiziyo nabyo bikagusaba ubushobozi bw’amafaranga kandi aribyo ugitangira .
Mc Glizzy yasabye abakunzi ba Muzika nyarwanda ko nabo baba abategura ibitaramo cyangwa abanda bafite aho bahuriye n’imyidagaduro ko babumva bakaba amatwi bakabashyigikira kuko nabo bifuza kugeza umuzika nyarwanda kure hashoboka
Mu gusoza yashimiye abantu bose bakomeje kumuba hafi bareba indirimbo ye aheruka gushyira hanze yise Zoli abasaba gukomeza kumuba hafi abizeza ko mu minsi ya vuba arashyira hanze izindi ndirimbo ari kubategurira