SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yaganiriye na João Lourenço wa Angola ku kibazo cya RDC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yaganiriye na João Lourenço wa Angola ku kibazo cya RDC
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yaganiriye na João Lourenço wa Angola ku kibazo cya RDC

Ahupa Radio
Last updated: 2024/11/29 at 12:36 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024 yaganiriye na ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka itatu buberamo intambara ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibiro bya Perezida wa Angola usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byasobanuye ko ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu bombi cyabereye ku murongo wa telefone.

Bigaragara ko ubwo habaga iki kiganiro, Perezida Lourenço yari kumwe n’abo mu rwego rw’ububanyi n’amahanga n’umutekano baherutse guhagararira Angola mu biganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na RDC byabaye tariki ya 25 Ugushyingo 2024.

Iki kiganiro gikurikiye icyo Perezida Lourenço yagiranye na Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 27 Ugushyingo, nyuma y’iminsi ibiri intumwa z’u Rwanda, iza RDC n’iza Angola zemeranyije ku bikorwa bigize gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Izi ntumwa zemeranyije ko ibikorwa byo gusenya FDLR bizakorwa mu byiciro bitatu kandi ko bizamara amezi atatu. Icya mbere kizamara iminsi 15 kizaba umwanya wo gusesengura ibibazo FDLR ishobora guteza, gutahura ibirindiro byayo n’aho ibitse ibikoresho.

Icyiciro cya kabiri ni icy’ibitero simusiga kuri FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, kandi biteganyijwe ko mu gihe bizaba bikomeje, hazabaho isuzuma rihuriweho rizakorwa n’urwego rw’umutekano ruyobowe na Angola.

Intumwa z’ibi bihugu zemeranyije ko mu cyiciro cya kabiri cyo gusenya FDLR, u Rwanda ruzatangira gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, hakorwe isuzuma ry’uko bizaba bikorwa.

Hazakurikiraho icyiciro cya gatatu cyo gucyura abarwanyi ba FDLR mu Rwanda no kubasubiza mu buzima busanzwe, ndetse no kuzahura umubano w’u Rwanda na RDC wazambye mu ntangiriro za 2022.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ikibazo cya M23 kitibanzweho mu biganiro byabaye tariki ya 25 Ugushyingo, asobanura ko intumwa z’ibi bihugu nizongera guhura, ari bwo zizaganira ku buryo na cyo cyabonerwa igisubizo.

Yagize ati “Twemeranyije kongera guhura kugira ngo dushakire umuti iki kibazo kubera twebwe nk’igihugu, twagaragaje ko hagati y’u Rwanda na RDC hari ibibazo bitatu by’umutekano, birimo gusenya FDLR, gukuraho ingamba zacu, igisigaye ni icya M23.”

Perezida Lourenço afite intego yo guhuriza Kagame na Tshisekedi mu kiganiro, mu gihe intumwa z’ibi bihugu ku rwego rw’abaminisitiri zaba zimaze kwemeranya bidasubirwaho ku bisubizo byagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

 

You Might Also Like

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Algeria biyemeza gufungura ambasade ya Algerie mu Rwanda

Perezida Kagame yunamiye Maqam Echahid waharaniye ubwigenge bwa Algerie

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

Ahupa Radio November 29, 2024 November 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Mufti w’u Rwanda yifurije Eid Il Fitri nziza Perezida wa Repubulika n’abayisilamu bose bo mu Rwanda

March 30, 2025
Utuntu n'utundi

Gen Mamady Doumbouya yatse abaminisiti bose impapuro z’inzira

February 20, 2024
Andi makuru

Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Dubai byasinye amasezerano y’ubufatanye

March 8, 2024
Imyidagaduro

Clapton Kibonge yashyize hanze ibice bya mbere bya Filime Icyaremwe Gishya yakoze nyuma yo kuva mu bitaro

May 15, 2024
Imikino

Aliou Cissé watozaga Senegal yasoje amasezerano yo kuyitoza

October 2, 2024
Kwamamaza

Satguru Travel &Tours yegukanye igihembo cy’ikigo cy’ubukerarugendo cyahize ibindi muri Consumers Choice Awards 2024

May 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?