Umuhanzi akaba na Producer Mugisha Robinson uzwi Element EléeeH usanzwe akorera mu nzua ifasha abahanzi ya 1:55 AM nyuma yo kumara iminsi mu gihugu cya Uganda aho yari afite ibitaramo bitandukanye yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu kabyiniro ka Nomad kamwe mudukunze gusohokeramo abanyarwanda yongeye guhembura imitima y’abakunzi be I kampala mu ijoro ryashize mu gitaramo cya Comedy Store gitegura na Alex Muhangi .
Ubwo iki gitaramo cyari kigeze hagati ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho uyu musore ari ku rubyiniro inkumi z’abanyarwandakazi ziri kumurundaho amashilingi menshi ubona ko bamwishimiye cyane
Element EléeeH yiyongereye ku bandi bahanzi ba banyarwanda bataramiye mu gitaramo cya Comedy Store kiri mu bikunzwe cyane mu gihugu cya Uganda barimo The Ben ,Charly na Nina ndetse na bandi batandukanye
Muri iki gitaramo Element EléeeH yahuriye ku rubyiniro n’ibyamamare bikomeye nka Bebe Cool, Pastor Wilson Bugembe uzaba afatanyije na korali Stream of Life.
Uyu musore usanzwe yarubatse izina mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi hano mu Rwanda ndetse na hano mu karere k’Afurika y’iburasirazuba , yaje kwinjira mu muziki kuri ubu amaze gukora eshatu zafashe imitima y’abakunzi b’umuziki.
Element EléeeH yahereye ku ndirimbo ‘Kashe’ akurikizaho ‘Fous de toi’ yahuriyemo n’abarimo Bruce Melodie na Ross Kana mbere y’uko asohora Milele aherutse gusohora mu minsi ishize.