SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhinde Salman Khan ukekwaho ibyaha by’iterabwoba yasubijwe iwabo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umuhinde Salman Khan ukekwaho ibyaha by’iterabwoba yasubijwe iwabo
Andi makuru

Umuhinde Salman Khan ukekwaho ibyaha by’iterabwoba yasubijwe iwabo

Ahupa Radio
Last updated: 2024/11/27 at 1:07 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, Nibwo u Rwanda rwashyikirije intumwa z’u Buhinde umuturage wabwo witwa Salman Khan ukekwaho ibyaha by’iterabwoba, bivugwa ko yakoreye mu gihugu cye, agahungira ubutabera mu Rwanda

Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, Siboyintore Jean Bosco, yagaragaje ko Salman Khan yatawe muri yombi nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’u Buhinde binyuze muri Interpol kubera ibyaha akurikinyweho bikekwa ko yabikoreye mu Buhinde agahungira mu Rwanda.

Ati “U Buhinde bwatanze ubusabe bugaragaza ko Salman Khan akekwaho ibyaha by’iterabwoba ko ashakishwa, hari n’abandi bafungiwe mu gihugu cyabo ariko we yagerageje gucikira mu Rwanda.”

Ku wa 29 Ukwakira 2024, u Buhinde bwoherereje u Rwanda ubusabe bw’uko rwakohereza Salman Khan wafashwe ku wa 9 Nzeri 2024, busuzumwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yemeje ubwo busabe bw’u Buhinde ku wa 12 Ugushyingo 2024 anatanga uruhushya rw’uko ukekwa yoherezwayo.

Umushinjacyaha Siboyintore yagaragaje ko nubwo u Rwanda n’u Buhinde, bidasanzwe bifitanye amasezerano yo guhanahana abanyabyaha, ariko mu mategeko y’u Rwanda abigenga harimo ingingo y’uko mu gihe hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda, ibihugu bigirana amasezerano y’ubwumvikane kikamuhabwa nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Twavuga ko nubwo u Rwanda n’u Buhinde ari ibihugu bidafitanye amasezerano yo guhanahana abanyabyaha ariko twebwe itegeko ryacu rigena ibirebana no guhanahana abanyabyaha, harimo ingingo ivuga ko iyo hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda ko n’iyo tudafitanye amasezerano dushobora kuyakorana y’ubwumvikane ko na Leta y’u Rwanda nigisaba umunyacyaha izamuhabwa.”

Yakomeje agaragaza ko mu Rwanda atari ahantu ho gushakira ubuhungiro ku bakekwaho ibyaha.

Ati “Ntabwo ari ahantu h’ubwihisho, ntabwo ari igihugu wazamo warakoze ibyaha hirya no hino ngo uze kwihisha mu Rwanda.”

Yashimangiye ko u Rwanda rwohereje mu Buhinde Salman Khan wari waragiye kurushakamo ubwihisho nk’uko narwo hari ibindi bihugu birubikorera by’umwihariko ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera y’u Buhinde, yashimye uko ubufatanye bw’u Rwanda bwashyizwe mu bikorwa nubwo nta masezerano yo guhanahana abanyabyaha ibihugu byombi bifitanye.

Amafoto :RBA

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio November 27, 2024 November 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruIyobokamana

K2 yateguye igitaramo Tujyane Mwami yijeje abazitabira ko bazanyurwa n’ubutumwa bwiza bazahumvira

September 21, 2023
Imyidagaduro

Uganda :B2C basubitse igitaramo bari bafite Lugogo

March 20, 2024
Imyidagaduro

50 Cent yajyanye mu nkiko abakora filime ya Skill House

April 28, 2025
Imikino

Rayon Sports yatangarije abakunzi bayo impinduka ku mukino wayo wa mbere w’igikombe cy’Amahoro.

January 16, 2024
Imikino

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Mohamed Wade!

January 14, 2024
Ikoranabuhanga

Perezida Paul Kagame yashimiye Ubuyobozi bwa Netflix kuba yaragejeje ku isoko ryo mu gihugu telefone ihendutse 

October 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?