Urubuga rwa Apple Music rumwe muzikomeye zicuruza umuziki, rwatangaje ko Kendrick Lamar ariwe muraperi w’umwaka wa 2024.
Ni nyuma y’uko uyu muhanzi agize umwaka mwiza muri muzika, kuko azanahatana muri Grammy Awards mu byiciro birimo: Song of the Year, Record of the Year, Rap Record of the Year, na Rap Performance of the Year.
Kimwe mu byatumye uyu muraperi yitwara neza muri uyu mwaka, harimo ihangana yagiranye na Drake, aho bahanganye mu ntambara y’amagambo ariko babicisha mu ndirimbo.
Kendrick Lamar byarangiye akubise hasi Drake biciye mu ndirimbo zakunzwe nk’iyo yise ‘Not Like Us’ yanegukanye ibihembo bitandukanye n’izindi.
Uyu muraperi kandi mu minsi yashize byaremejwe ko muri Gashyantare 2025 azatarama muri Superbowl halftime show izabera muri New Orleans.