SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB irasaba abanyamakuru ba siporo kwirinda gukorera ibyaha mu biganiro bakora
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RIB irasaba abanyamakuru ba siporo kwirinda gukorera ibyaha mu biganiro bakora
Andi makuru

RIB irasaba abanyamakuru ba siporo kwirinda gukorera ibyaha mu biganiro bakora

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/20 at 11:42 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bakwiye gutangira kwitondera imvugo bakoresha mu biganiro byabo kuko bishobora kubaviramo ibyaha byabajyana mu butabera.

Mu kiganiro yagiranye Radio/TV10, Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yatangaje ko abanyamakuru ba Siporo badakwiye gukora ibiganiro binjira mu buzima bwite bw’abantu, kubera ko biganisha mu gukoresha imvugo zibiba urwango.

Yagize ati “Mbafitiye ubutumwa: Kwirinda kwibasira abantu bishingiye ko afana iyi kipe wowe udafana, gukoresha amagambo akomeye bavuga ku bantu, binjira mu buzima bwite bw’umuntu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abandi, siporo si intambara,”

“Ugomba kubaha ubuzima bwite bw’umuntu.”

Mu minsi mike ishize, Abanyamakuru ba siporo ku bitangazamakuru bitandukanye bumvikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro by’imikino bashinjanya byinshi birimo kwaka indonke, gutegura imikino ndetse no gusinda mu ruhame.

Ibi bikaba byari bishamikiye ku ikipe ya APR FC, aho bamwe bashinjaga abandi ko bayigiyemo kubera inda, mu gihe byageze ku rwego umwe mu banyamakuru ashinja mugenzi we ko yigeze gushaka gufata ku ngufu umukobwa bakoranaga kuri Radio 10 bikarangira habuze gato ngo agezwe mu butabera.

Dr. Murangira yasabye abanyamakuru ba Siporo kwitwararika ndetse bakirinda kwinjirira abantu haba ku bitangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kuzarangira bibyaye ikindi kintu kitari cyiza.

Ati“Bashobora kuzashyekerwa ugasanga barimo gukoresha imvugo zikurura urwango, ibyo rero babyitondere.”

Hashize iminsi mike RIB itangaje ko Siporo ari igice iri gukurikiranwa muri iyi minsi ku byaha bihakorerwa.

Icyo gihe yatangaje ko ibyaha bikunze kugaragara cyane biyobowe no gukoresha impapuro mpimbano by’umwihariko mu kongera no kugabanya imyaka.

Ibindi bikunze kwiganza ni ruswa y’aba iy’amafaranga ndetse n’ishimishamubiri, itonesha, ikimenyane cyangwa icyenewabo, gukubita no gukomeretsa n’uburiganya.

You Might Also Like

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Algeria biyemeza gufungura ambasade ya Algerie mu Rwanda

Perezida Kagame yunamiye Maqam Echahid waharaniye ubwigenge bwa Algerie

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

Nsanzabera Jean Paul November 20, 2024 November 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Gisubizo Merci wa APR Volleball yasabye imbabazi umutoza

November 20, 2023
Imyidagaduro

Ibihembo bya Salax Awards bigiye kwongera gutangwa

September 15, 2023
Andi makuru

Karisimbi Service Excellence Award 2024 ibigo byahize ibindi bigiye guhembwa

October 11, 2024
Imyidagaduro

Cécile Kayirebwa, Muyango, Ruti Joël, Cyusa Ibrahim, bashimangiye ko Gakondo iri kw’isonga

November 27, 2023
ImikinoImyidagaduro

Kikac Music na Ferwacy bateguriye ibitaramo abazitabira Tour du Rwanda 2023

January 13, 2023
Andi makuru

Umwami wa Jordanie yasuye Urwibutso Jenoside rwa Gisozi yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo

January 8, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?