Ku mugoroba wo kuri uyu wakabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024 nibwo abakunzi b’umukinnyi w’icyamamare wegukanye amarushanwa menshi ya Tennis wo mu gihugu cya Espangne Rafael Nadal yasezeye burundu kuri uwo mukino yari yarihebeye mu birori byabereye I Malaga .
Ni mu mukino wanyuma uyu mugabo yakinnye mu irushanwa rya Davis Cup yaraye atsinzwemo n’Umuholandi Botic Van de Zandschulp ku maseti 2 : 6-4,6-4 ahita asezera kuri uwo mukino nyuma y’imyaka 20 awukina .
Ikibuga cyaho I Malaga cyari cyuzuye abakunzi buwo mutima berekanye agahinda kenshi cyane aho byabananiye kwakira isezera rye .
Mu ijambo rye ryamaze iminota 15 yavuze kubyo ya mu buzima bwe bo gukina Tennis aho yavuze ati “Ndasezeye kandi ndishimye nishimira umurage w;ibyo nsize muri uyu mukino .
Yakomeje avuga ngo ndasezeye kuri Tennis ariko ndatuje ku mutima ,Kuko nagerageje kuba umuntu mwiza kandi nsize umurage wishimirwa na benshi.
Yavuze kandi ko ikintu cy’ingenzi nakoraga byari ukuba umuntu mwiza ,kandi nizeye ko mwabibonye ,Ndasezeye ku mukino wa Tennis kandi nishimiye inshuti nyinshi nagize mu rugendo rwanjye rwose .
Rafael Nadal kandi yashimiye cyane abafana be, cyane cyane abo mu gihugu cye cya Espagne ndetse nabo kw’isi hose kubera urukundo bamweretse mu myaka 20 yamaze mu kibuga .
Nadal yasezeye kuri uyu mukino nyuma yo gukora amateka akomeye cyane muri Tennis kuko yegukanye ibikombe 22 by’amarushanwa akomeye kw’isi (Grand Slam) , byamugize icyamamare gikomeye kw’isi hose .
Uyu mugabo ni umwe mu begukanye imikino myinshi mu irushanwa rya Davis Cup aho yakinnye imikino 29 yose yikurikiranya adatsinzwe n’umukino n’umwe kugeza ku mukino yaraye akinnye uyu mugoroba .