SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kizza Besigye yaburiwe irengero ari muri Kenya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Kizza Besigye yaburiwe irengero ari muri Kenya
Andi makuru

Kizza Besigye yaburiwe irengero ari muri Kenya

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/20 at 8:19 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yaburiwe irengero ubwo yitabiraga ibirori byo kumurika igitabo cya mugenzi we wo muri Kenya, Martha Karua, byabereye i Nairobi.

Umugore we, Dr. Winnie Byanyima, ku wa 19 Ugushyingo 2024 yatangaje ko umugabo we yashimutiwe i Nairobi tariki ya 16 Ugushyingo, kandi yemeza ko yavanyweyo afungirwa muri kasho ya gisirikare i Kampala.

Yagize ati “Ndasaba Leta ya Uganda kurekura byihuse umugabo wanjye Dr. Kizza Besigye aho afungiwe. Yashimuswe ku wa Gatandatu ubwo yari mu imurika ry’igitabo cya Martha Karua i Nairobi. Nahawe amakuru yizewe ko ari muri kasho y’igisirikare i Kampala.”

Abayobozi bo mu ishyaka FDC ryashinzwe na Besigye na bo bemeje ko baheruka amakuru ye tariki ya 16 Ugushyingo, ubwo yari ku nyubako ya Riverside Drive i Nairobi.

Dr. Byanyima yatangaje ko umuryango wa Besigye n’abanyamategeko be bifuza kumubona kandi ko adakwiye gufungirwa muri kasho y’igisirikare, kuko atari umusirikare.

Dr. Besigye wabaye Colonel mu gisirikare ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora Uganda rwari ruyobowe na Perezida Yoweri Museveni, ndetse yabaye umuganga we wihariye, nyuma baca ukubiri.

Uyu munyapolitiki na Perezida Museveni bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu inshuro nyinshi kugeza ubwo mu 2021 yavuye mu ihatana, aharira Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul November 20, 2024 November 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

IMA :Abanyamakuru b’imyidagaduro bitoreye abahanzi bakoze neza muri 2024

December 18, 2024
Imyidagaduro

Sherrie Silver, Gahongayire na Kalimpinya mu bahataniye ibihembo by’abagore bavuga rikijyana (WLA)

March 11, 2024
Imyidagaduro

Drake na Meek Mill ntibari kuvuga rumwe n’abategura Grammy Awards

February 5, 2024
Imyidagaduro

Mukazayire Nelly wo muri RDB mu bihumbi byabitabiriye ibirori bya Grammy Awards 2024

February 6, 2024
Andi makuru

Ed Sheeran yahishuye ko yarikuba akiri Imanzi iyo ataba umuhanzi

August 6, 2024
Imyidagaduro

Simi ugiye gushyingirwa ashigikiye gusezerana kw’abakundana

January 30, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?