Muheto Nshuti Divine wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yahakanye amakuru yiriwe acaracara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024 avuga ko yongeye gutabwa muri yombi.
Miss Muheto yatangaje ko nawe aya makuru yayabonye gutyo, ahamya ko adafunze ko ibivugwa ari ibihuha by’abatifuza ibyiza cyangwa se iterambere rye, yemeza ko ari amahoro kandi ko ashimira Imana.
Ati “Ndi amahoro, ndaho ndakomeye, ndashima Imana ni kuri, ndashima Imana rwose. Ntabwo mfuze ibyo bindi byose sinzi aho biri kuva, sinzi n’aho biri guturuka.
“Sinzi n’uwabizanye ariko byose ni ibihuha, ni ibihuha by’abantu bamwe na bamwe bataba bifuza ibyiza cyangwa iterambere ry’umuntu ariko ndi amahoro.”
Miss Muheto yari aherutse guhamwa n’ibyaha byo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya, aho yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe.
Si Miss Muheto gusa wahakanye ayo makuru kuko na Polisi y’Igihugu yatangaje ko ayo makuru ari kuvugwa ari ibihuha kuko polisi itigeze imuta muri yombi nanone