SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amavubi yatsinze Super Eagles 2-1 abura amahirwe yo kwitabira AFCON 2025
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Amavubi yatsinze Super Eagles 2-1 abura amahirwe yo kwitabira AFCON 2025
Imikino

Amavubi yatsinze Super Eagles 2-1 abura amahirwe yo kwitabira AFCON 2025

Ahupa Radio
Last updated: 2024/11/18 at 9:56 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinze Nigeria ibitego 2-1, ariko atakaza amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika kuko Libya yananiwe gutsinda Bénin mu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ni mu mikino y’Umunsi wa Gatandatu mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, wabereye mu Mujyi wa Uyo ku kibuga cya ’Godswill Akpabio International Stadium’.

Amavubi yatangiye ashaka guhererekanya neza mu kibuga hagati, ariko nyuma y’iminota 15 atangira kwifashisha ipande za Dushimimana Olivier na Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 18 ni bwo u Rwanda rwageze imbere y’izamu rugerageza gushaka igitego binyuze muri koruneri, ariko Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ananirwa kuwutera mu izamu, Bruno Onyemaechi awukuraho.

Nigeria yageze aho yongera imbaraga mu kibuga hagati, bituma abakinnyi b’Amavubi batangira gukora amakosa yavuyemo amakarita abiri hakiri kare yahawe Bizimana Djihad na Mugisha Bonheur.

Ku munota wa 45, Nigeria yabonye amahirwe yashoboraga gushyira Amavubi mu bibazo, ubwo Kelechi Iheanacho yateraga ishoti rikomeye ariko Ntwari Fiacre akarikuramo.

Igice cya mbere cyarangiye ari bwo buryo bukomeye bubonetse muri butatu Nigeria yagerageje, amakipe yombi ajya mu kiruhuko anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri Umutoza wa Nigeria, Augustine Eguavoen, yakoze impinduka akura mu kibuga Kelechi Iheanacho na Alhassan Yusuf ashyiramo Ogochukwu Frank Onyeka na Samuel Chukwueze.

Victor Boniface wa Super Eagles yateresheje umutwe ishoti rikomeye ku munota wa 49, Ntwari Fiacre yongera kwigaragaza nk’umunyezamu w’umuhanga awukuramo mu buryo bugoranye.

Gusatirwa cyane kw’Amavubi byatanze umusaruro kuri Nigeria kuko yabonye igitego ku munota wa 59 gitsinzwe na Chukwueze nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amavubi bari bahagaze nabi, akagera imbere y’izamu agatera ishoti rikomeye, Ntwari Fiacre agerageza gukoresha ukuguru mu kurihagarika ariko asanga umupira wageze mu rucundura.

Nyuma yo gutsindwa ni bwo Torsten Spittler yakoze impinduka akuramo Dushimimana Olivier, Ruboneka Jean Bosco na Ntwari Fiacre wagize imvune, hajyamo Samuel Gueulette, Kwizera Jojea na Buhake Clement.

Ni impinduka zatanze umusaruro kuko u Rwanda rwahise rubona igitego ku munota wa 72 cyatsinzwe na Mutsinzi Ange biturutse kuri koruneri yatewe na Kwizera Jojea.

Igitego cya kabiri cy’Amavubi cyagiyemo nyuma y’iminota itatu gusa gitsinzwe na Nshuti Innocent.

Amavubi yatsinze Super Eagles ya Nigeria ibitego 2-1, ariko abura amahirwe yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2025 nyuma y’uko Libya inaniwe gutsinda Bénin byanganyije ubusa ku busa.

Nigeria yasoje ifite amanota 11, ikurikiwe na Bénin yagize amanota umunani, u Rwanda na rwo rugira amanota umunani mu gihe Libya yasoje ifite amanota atanu. Ibihugu bibiri bya mbere muri iri tsinda D ni byo bizitabira CAN 2025 muri Maroc.

U Rwanda ruzongera guhura na Nigeria muri Werurwe 2025 aho ikipe zombi zizaba zihatanira itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Ahupa Radio November 18, 2024 November 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ali Bongo uherutse guhirikwa ku butegetsi yemerewe kujya kwivuza

September 7, 2023
Imikino

” Afite ikibazo ku kagombambari “- Umutoza wa APR FC Thierry Froger avuga k’umukinnyi Banga Bindjeme.

January 22, 2024
Andi makuru

Umunyarwanda Derrick Irutingabo yarasiwe mu isabukuru muri Amerika

May 10, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Arabie Saoudite na Afurika

November 10, 2023
Imyidagaduro

Platini yatumiye abanyamugi ba Urban Boys mu gitaramo cya Baba Experience

March 11, 2024
Andi makuruUbuzima

Urwandiko rwa UMUHIRE CHRISTELLA rusaba guhinduza amazina

April 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?