SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yageze I baku aho yitabiriye inama ya 29 yiga ku mihindagurikire y’ibihe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yageze I baku aho yitabiriye inama ya 29 yiga ku mihindagurikire y’ibihe
Andi makuru

Perezida Kagame yageze I baku aho yitabiriye inama ya 29 yiga ku mihindagurikire y’ibihe

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/12 at 9:56 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 yageze i Baku muri Azerbaijan aho yifatanije n’abandi bayobozi ku Isi mu Nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29).

Inama ya COP29 ni umwanya wo gushyiraho ingamba zo kwihutisha ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ni inama Perezida wa Repubulika Paul Kagame aza kugiramo ibiganiro bishingiye ku mubano w’ibihugu bikaba byitezwe ko aganira n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan wakiriye iyi nama ya COP29.

Inama mpuzamahanga y’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka COP (‘Conference of the Parties’), iraza kuganira ku mahirwe akomeye yo kwihutisha ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe iterwa n’ubushyuhe bwinshi ku Isi.

U Rwanda rurifuza ko Isi ishyiraho intego nshya zihuriweho mu bijyanye n’ishoramari mu kurengera ibidukikije mu buryo bufatika cyane cyane amafaranga ashyirwa mu bikorwa byo gushyigikira abahuye n’ibihombo biterwa n’ingaruka z’ibihe ndetse no gusana ibyangiritse bikajyana n’ingamba zifatika zo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Iyi nama yabanjirijwe n’ikiganiro cyagarukaga kubaka ubudahangarwa, ibidukikije, binyuze mu ruhare abaturage bagira mu kurengera urusobe rw’ibidukikije karemano.

Teddy Mugabo Mpinganzima, umuyobozi w’ikigega cyo kubungabunga ibidukikije cy’u Rwanda (Rwanda Green Fund), witabiriye iki kiganiro yagaragaje hashyizweho iki kigega kubera ko u Rwanda rwemera ko ibidukikije ari inshuti ya buri muntu, bityo hakwiye no kubakwa ubudahangarwa mu kubirengera.

U Rwanda rugaragaza ko gushora imari mu kurengera ibidukikije, ari ikintu cy’ingenzi cyane kugira ngo ibihugu byibasiwe cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bihabwe inkunga ihamye ibifasha kongera kwiyubaka no gufasha imiryango ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibiza biterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi nama ya COP29 irahuza abayobozi ba za Guverinoma, abacuruzi n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo bifatika ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Inama mpuzamahanga y’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka COP (‘Conference of the Parties’) iba buri mwaka guhera mu 1995, muri uyu mwaka wa 2024 igiye kuba ku nshuro ya 29 ikaba ihuza ibihugu bitandukanye byo ku Isi kugira ngo biganire ku bibazo byerekeye imihindagurikire y’ibihe.

 

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul November 12, 2024 November 12, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Kwamamaza

Ibyo wamenya kuri Hoteli idasanzwe ya TR5 Resort Hotel ishimwa na benshi

March 24, 2024
Iyobokamana

Fortran Bigirimana yashyize hanze indirimbo Ndafise Impamvu yo gushima Yesu

February 27, 2024
Andi makuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yirukanye Aleksey Danilov

March 27, 2024
Andi makuru

Sudan y’epfo : ibintu bikomeje kuba bibi nyuma yigotwa ry”urugo rwa Riek Mashar

March 6, 2025
Imyidagaduro

Niyo Bosco yinjiranye muri Kikac Ep nshya yise New Chapter

December 12, 2023
Utuntu n'utundi

Anne Rwigara, umukobwa wa Assinapol Rwigara yitabye Imana

December 29, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?