Gahima Innoocent Uzwi nka Kevin Montana nyuma yo gukorana indirimbo na Social Mula bise Sava tres Bien mu byumweru bibiri bishize yakoze mu njyana y’amapiano ashyira hanzi indi ndirimbo yise Zamuka
Iyi ndirimbo igiye hanze mu masaha abiri gusa ikoze mu buryo bukunzwe cyane bw’amapiano ikaba ifite iminota 3 n’amasegonda 46.
Mu kiganiro amaze guha AHUPA RADIO Kevin Montana ukomeje kuzamuka neza mu gihe gitoya amaze mu muziki yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo byimbitse cyane .
Yagize ati ” Indirimbo Zamuka ni ndirimbo nakoze ngamije kubwira abakunzi ba muzika yanjye ko batagomba guheranwa n’agahinda kenshi kibasiye abantu muri iyi minsi kandi bakora ibintu byiza byatuma batera imbere .
Ibindi yadutangarije nuko ari indirimbo yakoze ashaka kugaragaza ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda n’ uburyo abanyarwanda igihe cyose bahora bishimye akaba ariyo mpamvu yayikoreye mu bice bitandukanye by’igihugu nko mu kiyaga cya Kivu no mu mugi wa kigali ndetse no hanze yarwo .
Indirimbo Zamuka mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Knox Beat mu bisumizi studio naho amashusho akorwa na The Creator nawe ukomeje kwigaragaza neza mu gukora amashusho hano mu Rwanda
Reba amashusho y’indirimbo Zamuka Kevin Montana