SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Tshisekedi yitabiriye inama ya Comesa i Burundi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Tshisekedi yitabiriye inama ya Comesa i Burundi
Andi makuru

Perezida Tshisekedi yitabiriye inama ya Comesa i Burundi

Ahupa Radio
Last updated: 2024/10/31 at 8:25 AM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangiye uruzinduko rw’akazi ari kugirira i Bujumbura mu Burundi.

 

Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, i Bujumbura ku mugoroba wo ku wa Gatatu, yakiranwa urugwiro na mugenzi we, Evariste Ndayishimiye.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byashimangiye ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza, bisobanura ko byashimangiwe n’urugwiro aba bakuru b’ibihugu bahuje ubwo bahuriraga i Bujumbura.

Byifashishije ifoto ya bombi bahoberana, byagize biti “Uko Félix Tshisekedi Tshilombo yakiriwe na mugenzi we w’u Burundi, Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye bigaragaza bidashidikanywaho umubano mwiza wa gituranyi ibihugu byombi bifitanye.”

Ni umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye cyane cyane ubw’ibisirikare by’ibihugu byombi, bisanzwe birwanyiriza hamwe imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2022.

Perezida Tshisekedi yagiye i Bujumbura kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye ku isoko rusange ry’akarere ka Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo (COMESA) iteganyijwe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024.

Mbere yo kujya i Bujumbura, Perezida Tshisekedi yabanje muri Uganda, aho yakiriwe na Yoweri Kaguta Museveni. Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bufatanye byombi bifitanye mu kurwanya iterabwoba n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio October 31, 2024 October 31, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

R Kelly ahangayikishijwe n’ubuzima abayeho muri gereza

June 23, 2023
Imikino

Manishimwe Djabel yerekeje muri Iraq

February 4, 2024
Utuntu n'utundi

Bobi Wine yatawe muri yombi akigaruka mu gihugu

October 5, 2023
Iyobokamana

Aline Gahongayire yifatanyije n’ abana bafashwa n’umuryango ayobora kwitegura gusubira kw’ishuri

January 8, 2024

Ibya Bahavu na Ndoli Safaris byabaye agatereranzamba

April 18, 2023
Andi makuru

Ibyishimo mu muryango wa Knowless na Clement bizihije imyaka 8 babana banakira inka bagabiwe na Perezida Kagame

August 7, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?