Umutwe wa M23 ukomeje imirwano n’igisirikare cya Congo ndetse n’imitwe igifasha, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024 uyu mutwe ukaba wegereye agace ka Pinga muri Teritwari ya Walikale gasanzwe gafatwa nk’indiri y’ihuriro ry’imitwe ifasha FARDC.
Aka gace ka Pinga ni agace gakomeye, kuko gasanzwe gafatwa nk’ibirindiro bikuru by’umutwe witwaje intwaro wa NDC-R uyoborwa na ’Gen’ Guidon Shimiray Mwissa, akaba ari na we uyobora ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo.
Pinga ifite ikibuga cy’indege nto, aha hakaba ari naho habereye inama yatangirijwemo ubufatanye bw’imitwe yitwaje intwaro irwanya M23 bwa mbere harimo na Wazalendo muri Gicurasi 2022.
M23 yegereye Pinga nyuma y’imirwano ikomeye yayihuje n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Guverinoma ya Congo [FARDC] ndetse n’imitwe izifasha harimo Wazalendo, FDLR n’iyindi.
Amakuru dukesha BWIZA aravuga kandi ko M23 kuri uyu wa 29 Ukwakira, M23 yigaruriye akandi gace kegereye Pinga kitwa Bushimo, ibi bikaba byatumye Pinga isa n’iyagoswe.
Aka gace kari mu nzira zo gufatwa mu gihe mu cyumweru gishize na bwo M23 yigaruriye utundi duce dutandukanye two muri Teritwari ya Walikale, turimo aka Kalembe gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 20 uvuye i Pinga.