Tariki ya 26 Mutarama 2025, abanya Belarus bazitabira amatora aho Perezida Alexander Lukashenko azaba yiyamamariza manda ya karindwi.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Komisiyo y’Amatora y’icyo gihugu yatangaje amatariki y’ibikorwa by’amatora ya Perezida.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka Lukashenko watangiye kuyobora Belarus mu 1994, yavuze ko aziyamamariza indi manda.
Lukashenko yaherukaga gutsinda manda ya gatandatu mu 2020.Uyu mugabo ni umwe mu nshuti zikomeye za Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ndetse wakunze gushyigikira intambara icyo gihugu cyatangije kuri Ukraine.