Ni nyuma y’uko n’ubundi uyu musifuzi yari amaze igihe adasifura haba muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse no mu mikino mpuzamahanga.
Mukansanga Salima yatangiye gusifura mu buryo bwemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu 2007.
Mu 2012 nibwo yagizwe umusifuzi mpuzamahanga ,akaba yaratangiye gusifura imikino mpuzamahanga ari umusifuzi wa Kane maze nyuma y’imyaka ibiri asifura umukino we wa mbere ari mu kibuga ahafati ubwo ikipe y’igihugu ya Zambia yakinaga na Tanzania mu 2014 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Yagiye yitwara neza maze atangira kumenyekana cyane mu rugendo rwe nk’umusifuzi wabigize umwuga mu mwaka wa 2022. Muri icyo gihe yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo [CAN] cyabereye muri Cameroun n’icy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Muri Mutarama mu mwaka ushize, Mukansanga yatoranyijwe mu basifuzi bayaboye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye muri Australia na Nouvelle-Zélande ndetse yari no mu basifuzi bo kuri VAR mu gikombe cya Afurika cyabaye mu kwezi kwa Mbere.