Umuhanzi Victor Rukotana usanzwa abarizwa mu nzu ifash abahanzi ya I Music iyoborwa na No Brainer yasoje amasezerano yari afitanye na Onomo hotel yo gutaramira abakiliya bayo bari bamaze igihe cy’amezi arenga atanu bakorana .
Mu itangazazo rigenewe abanyamakuru ryashizweho umukono na No Brainer washize akanayobora I Music rivuga ko ayoa masezerano yageze ku musozo .
Iryo tangazo riragira riti “Nyuma y’amezi atanu y’ubufatanye budasanzwe, umuhanzi ukorera muri I Music Victor Rukotana na Onomo Hotel bemeranyijwe gutandukana nyuma y’urugendo rwiza bagiranye mu gihe kitazibagirana kandi bishimiye ku kazoza k’impande zombi .
Mu gusoza iryo tangazo Ishimwe Jean Aime uzi nka No Brainer Umuyobozi wa I Music yaboneyeho umwanya gutangaza ko mu gihe bari gutera imbere bishimiye gusangiza abakunzi ba Victor Rukotana ko mu kwezi kwa mbere azashyira hanze alubumu ye nshya bakazakomeza kubageza amakuru arambuye mu minsi ya vuba .