SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Benjamin Netanyahu ntiyemeranya na Emmanuel Macron nyuma yo gusaba ibihugu kudafasha Israel
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Benjamin Netanyahu ntiyemeranya na Emmanuel Macron nyuma yo gusaba ibihugu kudafasha Israel
Andi makuru

Benjamin Netanyahu ntiyemeranya na Emmanuel Macron nyuma yo gusaba ibihugu kudafasha Israel

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/10/07 at 9:26 AM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yikomye bikomeye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nyuma y’uko asabye ibihugu guhagarika guha Israel intwaro mu ntambara irimo muri Gaza.

Ubwo yari mu muhango usoza inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024, Emmanuel Macron yavuze ko Israel idakwiye gushyigikirwa mu ntambara irimo muri Gaza, ndetse ko ibihugu byose bikwiye guhagarika kuyoherereza intwaro zo kwifashisha muri iyo ntambara.

Nyuma y’ubwo butumwa, Netanyahu yatangaje ubutumwa bw’amashusho, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, aho yavuze ko bugenewe Perezida Emmanuel Macron.

Yagize ati “Uyu munsi Israel iri kwirwanaho mu ntambara zirindwi ihanganyemo n’abanzi b’iterambere, turi kurwana na Hamas muri Gaza […] turi kurwana na Hezbollah muri Liban […] turi kurwana n’aba-Houthis muri Yemen, ndetse n’izindi nyeshyamba muri Iraq na Syria […] turi kurwana n’iterabwoba muri Somalia […] turi no kurwana na Iran mu cyumweru gishize yarashe missiles zirenga 2000 kuri Israel kandi ishyigikiye buri wese urwanya Israel muri izo ntambara zirindwi.”

Netanyahu yavuze ko Israel iri kurwana n’abanzi b’iterambere ry’Isi muri rusange, avuga ko ibihugu byose byagakwiye kuba biri ku ruhande rwa Israel muri izo ntambara.

Yongeyeho ati “Ariko Perezida Macron, ndetse n’abandi bayobozi bamwe bo mu Burayi, bari gusaba ko Israel yakomanyirizwa ku ntwaro, ni ikimwaro kuri mwe!”

Yagaragaje ko abo Israel ihanganye na bo basa n’abashyize hamwe, badashobora gukomatanyirizanya, ariko avuga ko bibabaje kuba ibihugu byakabaye bishyigikira Israel mu guhangana na bo, ari byo biri gushaka kuyikomatanyiriza.

Ati “Mbega ikimwaro! Gusa reka mbabwire ibi, Israel izatsinda bayifasha batayifasha, ariko ikimwaro cyabo kizakomeza kubabaho na nyuma twaramaze gutsinda intambara […] munmenye ibi y’uko Israel izawana kugeza urugamba rutsinzwe, ku bwacu ndetse no ku bw’amahoro n’umutekano by’Isi yose.”

You Might Also Like

Nigeria :Umugore yarumye igitsina cy’umukunzi we kugeza agiciye

Sena ya DRC yambuye Joseph Kabila Ubudahangarwa

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Cheick Camara umuyobozi wa Service Now Africa

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikiriye Umunyamabanga mukuru wa Loni impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23

Wakibi Geoffrey October 7, 2024 October 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bradd Pitt akomeje kubabazwa no kutabona abana be

July 12, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Jimmy X ukorera umuziki muri Canada azahurira mu gitaramo na Jay Willz wo muri Nigeria .

March 8, 2024
Andi makuru

Abaskuti biyemeje gutera ibiti byera imbuto ziribwa mu cyumweru cyahariwe ubuskuti mu Rwanda

February 18, 2024
Imyidagaduro

David Gail wamenyekanye muri Beverly Hills yitabye imana ku myaka 58

January 22, 2024
Imyidagaduro

Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Elsa wujuje imyaka 25

March 25, 2023
Imikino

Nyuma yo kunyagirwa 5-1 na Young Africans Robertinho yatandukanye na Simba SC

November 7, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?