SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Benjamin Netanyahu ntiyemeranya na Emmanuel Macron nyuma yo gusaba ibihugu kudafasha Israel
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Benjamin Netanyahu ntiyemeranya na Emmanuel Macron nyuma yo gusaba ibihugu kudafasha Israel
Andi makuru

Benjamin Netanyahu ntiyemeranya na Emmanuel Macron nyuma yo gusaba ibihugu kudafasha Israel

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: October 7, 2024
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yikomye bikomeye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nyuma y’uko asabye ibihugu guhagarika guha Israel intwaro mu ntambara irimo muri Gaza.

Ubwo yari mu muhango usoza inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024, Emmanuel Macron yavuze ko Israel idakwiye gushyigikirwa mu ntambara irimo muri Gaza, ndetse ko ibihugu byose bikwiye guhagarika kuyoherereza intwaro zo kwifashisha muri iyo ntambara.

Nyuma y’ubwo butumwa, Netanyahu yatangaje ubutumwa bw’amashusho, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, aho yavuze ko bugenewe Perezida Emmanuel Macron.

Yagize ati “Uyu munsi Israel iri kwirwanaho mu ntambara zirindwi ihanganyemo n’abanzi b’iterambere, turi kurwana na Hamas muri Gaza […] turi kurwana na Hezbollah muri Liban […] turi kurwana n’aba-Houthis muri Yemen, ndetse n’izindi nyeshyamba muri Iraq na Syria […] turi kurwana n’iterabwoba muri Somalia […] turi no kurwana na Iran mu cyumweru gishize yarashe missiles zirenga 2000 kuri Israel kandi ishyigikiye buri wese urwanya Israel muri izo ntambara zirindwi.”

Netanyahu yavuze ko Israel iri kurwana n’abanzi b’iterambere ry’Isi muri rusange, avuga ko ibihugu byose byagakwiye kuba biri ku ruhande rwa Israel muri izo ntambara.

Yongeyeho ati “Ariko Perezida Macron, ndetse n’abandi bayobozi bamwe bo mu Burayi, bari gusaba ko Israel yakomanyirizwa ku ntwaro, ni ikimwaro kuri mwe!”

Yagaragaje ko abo Israel ihanganye na bo basa n’abashyize hamwe, badashobora gukomatanyirizanya, ariko avuga ko bibabaje kuba ibihugu byakabaye bishyigikira Israel mu guhangana na bo, ari byo biri gushaka kuyikomatanyiriza.

Ati “Mbega ikimwaro! Gusa reka mbabwire ibi, Israel izatsinda bayifasha batayifasha, ariko ikimwaro cyabo kizakomeza kubabaho na nyuma twaramaze gutsinda intambara […] munmenye ibi y’uko Israel izawana kugeza urugamba rutsinzwe, ku bwacu ndetse no ku bw’amahoro n’umutekano by’Isi yose.”

Ingabire Victoire  yongeye gufungwa
Rwema Pascal yasabiwe gufungwa iminsi 30 muri Gereza
Kagame yashimangiye ko naba adahari hazaba hari n’abandi
RIB yatangaje ko imaze kwakira ibyaha 136 byakoreshejwe ikoranabuhanga
Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi asimbuye Gaspard Twagirayezu
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

32 Red Casino Sister Sites

May 28, 2024

Dinkum Pokies Casino Login

May 28, 2024

Zeturf Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Bet365 Craps Layout Au

September 5, 2023

What Are The No Deposit Bonus Codes And Free Spins Available In Ireland

May 28, 2024

Real Online Casino Australia

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?