SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: James umurinzi wa Alliah cool yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Odette
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > James umurinzi wa Alliah cool yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Odette
Andi makuru

James umurinzi wa Alliah cool yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Odette

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/27 at 10:22 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana Mukamusoni Odette yasezeranye mu mategeko na Itangishaka James uzwi nka Mwiza Cyane akaba umurinzi wa Alliah Cool.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ibi ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro y’u Rwanda uhereye kuri Alliah Cool wagabiye inka Mwiza Cyane, Phil Peter, Semuhungu Eric, Djihad, Fatakumavuta, Safi murumuna wa Bad Rama, umuhanzikazi Zouena, n’abandi

Ibirori byo kwiyakira nyuma yo kuva ku Murenge byabereye muri Tic Tac boutique hotel ku Kacyiru, aho Ndahiro Valens Papy yabaye umusangiza w’amagambo, mu gihe umuhanzi Junior wahoze muri Juda Muziki yaririmbye.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wacu  ubwo bari bavuye gusezerana, bahishuye ko gusezerana imbere y’Imana n’indi mihango bizaba muri Kamena 2025.

Odette akaba asanzwe ari umuhanzi ugiye kumara imyaka itanu muri muzika, aho asanzwe atuye muri Utah muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

James na Odette bavuze ko bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo, bakaba barahuye James amufasha mu bijyanye n’umuziki we, ndetse avuga ko ubwo babaye umugore n’umugabo, bagiye gukorana mu buryo bworoshye.

 

James yatangaje ko Odette yamuhinduye umuntu mushya amenya Imana kandi aba umukiristu, mu gihe Odette nawe avuga ko umugabo we ari umuntu mwiza akaba yaramukundiye ko ari umuntu ufasha.

You Might Also Like

Nigeria :Umugore yarumye igitsina cy’umukunzi we kugeza agiciye

Sena ya DRC yambuye Joseph Kabila Ubudahangarwa

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Cheick Camara umuyobozi wa Service Now Africa

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikiriye Umunyamabanga mukuru wa Loni impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23

Nsanzabera Jean Paul September 27, 2024 September 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Kwamamaza

Kigali Tents ikomeje kuza kw’isonga mu gukora amahema meza mu Rwanda

January 22, 2024
Andi makuru

Paul Kagame yijeje abanya Gakenke kuzasangira nabo intsinzi nibatora neza

July 11, 2024
Andi makuru

Perezida Rajoelina wa Madagascar yeguye ku buyobozi

September 11, 2023
Andi makuru

RDF igiye gushinga Kaminuza ya Gisirikare (National Defense University)

May 14, 2024
Imyidagaduro

Peter Anthony Morgan wari umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi rya Morgan Heritage yitabye Imana,

February 26, 2024
Imyidagaduro

Yemi Alade, Fireboy, Mr Eazi na Chriss Eazy bongeye ku rutonde rw’abazaririmba muri Trace Awards

September 21, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?