Umuraperi akaba na rwiyemezamirimo Jay-Z, amakuru aremeza ko yenda gushora imari mu ikipe ya Everton afatanyije n’umuherwe wo muri Amerika witwa John Textor.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC na The Sun biratangaza ko umuraperi Jay-Z yaba agiye gufatanya n’umuherwe witwa John Textor bakagura ikipe ya Everton yo mu cyiciro cya Mbere mu Bwongereza.
Amakuru avuga ko John Textor ari we wegereye Jay-Z amusaba ko yaza bagafatanya kugura iyi kipe, ndetse kuri ubu ibiganiro bikaba bigeze kure hagati y’impande zombi.
Uyu muherwe akaba yari asanzwe ari we ufite imigabane myinshi ingana na 45% mu ikipe ya Crystal Palace nayo yo mu Bwongereza, gusa uyu mushoramari yahishuye ko byaba byiza aguze na Everton ariko akayifatanya na Jay-Z.
Icyakora n’ubwo John ashaka gufatanya izi kipe zombi, amategeko ya Premire Legue avuga ko kugira ngo agure Everton agomba kubanza kugurisha imigabane yose ingana na 45% afite muri Crystal Palace.