Umunyamakuru wa Ahupa Radio uri mu rugendo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai uzwi nka Nsanzabera Jean Paul yatunguwe cyane n’uko umuziki nyarwanda cyane injyana na hip hop ukunzwe mu tubyiniro cyane cyane uwa Jay Polly
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya DXB yerekeje mu gace gatuwe cyane n’abanyarwanda aho yakiriwe n’Umuyobozi wa Agakoni Entertainement maze amugeza kuri hotel ahagana mu rukerera araruhuka nyuma yaho yamutembereje tumwe mu tubyiniro dusohokeramo abanyarwanda baba muri Dubai atungurwa n’ukuntu indirimbo za Nyakwigendera Tuyishimwe Joshua wakunzwe nka Jay Polly .
Kamwe mu tubyiniro yamujyanyemo ni ako abaraperi P Fla na Riderman,Bull Dogg,Bushali baherutse gukorera kari mu gace kitwa Deira gakoreramo abanyarwanda benshi mu mirimo itandukanye kitwa Matrix Africa Club .
Akinjira yakiriwe na Dj Traxx umwe mu bakunzwe mu Rwanda cyane cyane mu karere Rubavu ndetse na Kigali amuha ikaze muri Dubai maze acuranga zimwe mu ndirimbo za Jay Polly
Mu bintu yashimiye umuyobozi w’Agakoni Entertaiment ni uburyo bwose akoresha ingufu nyinshi ngo ateze imbere umuziki urusheho kumenyekana muri Dubai kuko yasanze bikorwa hake mu banyarwanda baba hanze .
Mu kiganiro na Batman Umuyobozi w’agakoni Entertainment ikorera Dubai yadutangarije ko impamvu indirimbo za Jay Polly zikunzwe cyane muri Dubai aruko abanyarwanda benshi bahatuye bakunda injyanab ya Hip Hop cyane akaba ari nayo mpamvu bakunda kwibanda mu gutumira abahanzi baririmba mu njyana ya Hip Hop ariko bitavuga ko nabakora izindi njyana batabatekerezaho kuko bo intumbero yabo ya mbere ari uguteza imbere umuziki nyarwanda muri Dubai .
Agakoni Entertainment niyo isanzwe itumira abahanzi benshi ba banyarwanda gutaramira muri Dubai kugeza ubu abazwi bamaze gutaramirayo ari Riderman.Bull Dogg.Fireman .P Fla nabandi benshi.
Yakomeje atubwira ko impamvu batumifa abahanzi nyarwanda muri kiriya gihugu bifuza gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga .