SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports
Imikino

Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/13 at 11:45 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yamenyesheje abanyamuryango bayo ko atazakomeza kuyiyobora kubera ikibazo cy’uburwayi.

Ni itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, biciye ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uwayezu wagiye avuga kenshi ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports kuko yumva ananiwe izi nshingano ziremereye, kuri iyi nshuro yafashe umwanzuro ntakuka.

Uwayezu w’imyaka 58, yatorewe kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko Gikundiro yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’igihugu mu kubiha umurongo.

Manda ye yari isigaje ukwezi kumwe, ndetse akaba akurikiye Umunyamabanga wayo, Namenye Patrick, usigaje iminsi itageze kuri 20 nyuma yo gusezera.

Rayon Sports y’Abagabo n’Abagore ziyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, zimaze kwegukana ibikombe bine ari byo icy’Amahoro, Super Cup na RNIT Savings Cup by’umwaka ushize mu bagabo ndetse n’Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul September 13, 2024 September 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umwe mu bashinja P Diddy yasabwe gutangaza amazina y’ukuri

October 31, 2024
Imyidagaduro

urubanza rwa Titi Brown rwongeye ruterwa ipine

September 22, 2023
Kwamamaza

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

March 12, 2025
Imyidagaduro

Producer Prince Kiiz yiyomoye kuri Country Records ajya gushinga iye studio

May 5, 2024
Utuntu n'utundi

Gen Mamady Doumbouya yatse abaminisiti bose impapuro z’inzira

February 20, 2024
Utuntu n'utundi

Kamala Harris yateye utwatsi ibyo kuganirira na Trump kuri Fox News

August 4, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?