SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi asimbuye Gaspard Twagirayezu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi asimbuye Gaspard Twagirayezu
Andi makuru

Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi asimbuye Gaspard Twagirayezu

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/12 at 5:46 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME yagize Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Gaspard Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure.

Ni impinduka zamenyekanye binyuze mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze rigaragaramo Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Joseph Nsengimana wabaye Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Nelly Mukazayire we ni impuguke mu by’ubukungu akaba yari Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.

Mbere yaho yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere y’uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y’Ubukungu.

Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, yabaye Minisitiri w’u Burezi muri Kanama 2023 asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Ni inshingano yahawe avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, imirimo yatangiye muri Gashyantare 2020 nkuko Igihe cyabyanditse.

Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul September 12, 2024 September 12, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yakebuye urubyiruko rwiharaje kwambara Ubusa

January 19, 2025
Andi makuruImyidagaduro

Marina yishimiye umufana we w’I Nyabihu wamubonye agasuka amarira

July 9, 2024
Andi makuru

Bimwe mu bihugu bitandukanye kw’isi bamaze kwinjira mu mwaka wa 2025 mu byishimo

December 31, 2024
Imikino

Lionel Messi yaciye agahigo ko guhembwa amafaranga menshi muri Amerika

October 25, 2023
Imyidagaduro

Moses nyiri Moshions yasabye urukikoko rwamuha itariki ya Hafi yo kuburaniraho

May 30, 2023
Imyidagaduro

Gloria Busingye yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bagomba gukumirwa muri Uganda

December 11, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?