SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyamirambo:umumotari yapfuye mu buryo bwa amarabira
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Nyamirambo:umumotari yapfuye mu buryo bwa amarabira
Andi makuru

Nyamirambo:umumotari yapfuye mu buryo bwa amarabira

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/10 at 2:46 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Amayobera ni yose ku rupfu rwa Ndacyayisenga Valens wakoraga akazi k’ubumotari wapfuye nyuma yo gucyura indaya bakarara barwana ariko bamara gutandukana yanasubiye mu kazi akaza gushiramo umwuka.

Ni amakuru ashimangiwa na nyir’inzu nyakwigendera yari acumbitsemo mu Mudugugu wa Kiberinka i Nyamirambo wabwiye BTN ko yari ahamaze amezi ane ariko akunze gutahana indaya bakarana.

Gusa ngo ntibyakomeje kumuhira kuko iyo yatahanye mu ijoro ryo ku itariki 8 Nzeri 2024 byageze mu rukerera akirwana na yo bishoboka ko bapfaga amafaranga kuko nyuma yo yaje kuyishyura ikabona kuhava.

Amakuru avuga ko iyi ndaya yaje guhabwa 20.000 Frw ibona kuva muri urwo rugo nyuma yo kwanga kuhava nyakwigendera akayihasiga bikekwa ko yari agiye gushaka amafaranga yo kuyishyura.

Nyir’inzu nyakwigendera yari acumbitsemo yagize ati “Mu masaha ya ya saa kumi z’urukerera numvise induru numva urujyi bararukubita. Uko basakuzaga birashoboka ko banaharwaniye ariko ntibyamaze umwanya munini kuko umumotari yahise yatsa moto aragenda. Nabyutse nyuma yagiye ndetse n’iyo ndaya yamaze guteza akavuyo hano ariko aza kuyishyura na yo iragenda”.

Nyuma yo kugenda kwa nyakwigendera nyuma ngo yaje kugaruka mu rugo agerageza kujya kwa muganga ariko apfira mu nzira.

Ati “Ubwo nari ndi gukora isuku mu rugo hano imbere nyakwigendera yagarutse afite intege nke mubaza icyo yabaye aranyihorera. Yaje gukomeza yerekeza ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama ariko ageze mu nzira agira imbaraga nke yitura hasi nyuma ashiramo umwuka. Birashoboka ko yaba yazize inzoga cyangwa bakaba barwanye hakagira nk’inyama yo mu nda yangirika kuko nta gikomere yari afite”.

Abaturanyi ba nyakwigendera na bo baracyari mu rujijo gusa bagasaba abasore bibana gushaka abagore aho gucyura indaya kuko biteza urugomo nanone bagasaba ko iyo ndaya yashakishwa ikaryozwa urupfu rw’uwo musore kuko bakeka ko yarugizemo uruhare.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi y’Igihugu bahise batangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera ngo hamenyekane mu by’ukuri icyamuhitanye.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul September 10, 2024 September 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Jose Chameleon yatangaje ko abahanzi bo muri Nigeria bamufitiye ubwoba

November 6, 2023
Imyidagaduro

Ibitaramo bya Juno Kizigenza na Ariel Wayz iburayi byegejwe imbere

October 6, 2023
Imyidagaduro

Menya utubyiniro tugezweho muri Kigali wasohokeramo muri week end

May 18, 2024
Imyidagaduro

Sonia Rolland yatangije imishinga yo korora Inzuki mu Rwanda

March 1, 2023
Imikino

FIA yateye utwatsi ibyo guhagarika inama yayo mu Rwanda

October 14, 2024
Imyidagaduro

Nyuma y’igihe kirekire bataruhuka Riderman na Bull Dogg bijeje igitaramo cya amateka abakunzi ba Hip Hop

August 20, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?