Ku wa 30 Kanama 2024, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukico rwemeje ko Muhamahoro Rwema Pascal afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Rwema Pascal acyekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cy’ubuhemu.
Urukiko rwemeje ko kandi Rwema Pascal hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze by’agateganyo.
Rwema Pascal yatawe yombi ku wa 08 Kanama 2024, aho yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Nzeri 2024 ari bwo Rwema Pascal agezwa muri gereza ya Mageragere iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.