Umuhanzi Iradukunda Javan wamenyekanye nka Javanix usanzwe akorera umuziki mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rusizi yatumiye umuhanzi mugenzi we Mr Nice wakunzwe mu ndirimbo nkabFagilia .Kidalipo , nizindi zatumye akundwa mu myaka yashize hano muri Afurika y’Iburasirazuba mu gitaramo kizabera i Rusizi.
Mu kiganiro na Javanix yadutangarije ko yatumiye Mr Nice nice nyuma y’ibitaramo aherutse gukorera muri tumwe mu tubyiniro hano i Kigali agasabwa n’abakunzi be mu mujyi wa Rusizi ko yabazanira Mr Nice kubera urukumbuzi bafitiye ibihangano bye .
Yakomeje atubwira ko abinyujije muri kompanyi ye itegura ibitaramo yise the Nix entertainment ku bufatanye na bafatanyabikorwa barimo Bralirwa,Zebre transport,radio Rusizi,Country fm,Nice Switchoff biyemeje gutumira Mr Nice kugira bashimishe abakunzi ba Muzika i Rusizi.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera i Rusizi kw’itariki ya Rusizi mu nzu mberabyombo yitwa Kabera ku tariki ya 14 Nzeri 2024 aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 5 ahasanzwe ibihumbi 10 muri VIP ni ibihumbi 100 ku meza y’abantu 5 hariho ni ikinyobwa cya Jameson