SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Miss Nishimwe Naomie yateguje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Tesfay
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Miss Nishimwe Naomie yateguje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Tesfay
Andi makuru

Miss Nishimwe Naomie yateguje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Tesfay

Gossip Kigali
Last updated: 2024/08/28 at 7:07 PM
Gossip Kigali
Share
1 Min Read
SHARE

Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 yatangaje ko azakora ubukwe na Michael Tesfay ku wa 29 Ukuboza 2024.

Itariki y’ubukwe bw’uyu mukobwa n’umukunzi we ayitangaje nyuma y’uko muri Mutarama 2024 yambitswe impeta na Michael Tesfay.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu musore akigera mu Rwanda mu 2018 yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga aho yakoze igihe cy’amezi ane.

Muri Mata 2022 nyuma y’iminsi mike Miss Nishimwe Naomie agaragaje ko afite umukunzi, Michael Tesfay yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda akahakorera ibikorwa bye bitandukanye.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Gossip Kigali August 28, 2024 August 28, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibihangano bya Bwiza bigiye kujya bicuruzwa na ‘Empire Distribution’

December 6, 2023
Imyidagaduro

Munezero Maurice wifuza kuzakorana indirimbo na Bruce Melodie yatuye umukunzi we indirimbo yise Mbaye uwawe

April 30, 2024
Andi makuru

Minisiteri ya Siporo yasabye imbabazi ku kibazo cyabaye kuri sitade Amahoro

June 17, 2024
Imikino

Ravel Maxwell Ndjoumekou arifuzwa n’ikipe ya Etincelles FC!

January 2, 2024
Imyidagaduro

Sherrie Silver, Gahongayire na Kalimpinya mu bahataniye ibihembo by’abagore bavuga rikijyana (WLA)

March 11, 2024
Andi makuru

Nyamirambo:umumotari yapfuye mu buryo bwa amarabira

September 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?