SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Platin P.Riderman, Bull Dogg , Danny Nanone batumiwe mu iserukiramuco rya “Kivu Beach Festival Rubavu Nziza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Platin P.Riderman, Bull Dogg , Danny Nanone batumiwe mu iserukiramuco rya “Kivu Beach Festival Rubavu Nziza
Imyidagaduro

Platin P.Riderman, Bull Dogg , Danny Nanone batumiwe mu iserukiramuco rya “Kivu Beach Festival Rubavu Nziza

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/27 at 2:58 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Ku mucanga w’i Kivu mu Karere ka Rubavu hagiye gutangizwa iserukiramuco ryiswe “Kivu Beach Festival Rubavu Nziza” rizahuza abahanzi bagezweho mu Rwanda n’imurikagurisha rizitabirwa n’abanyabirori.

Kuva tariki 29 Kanama kugera 01 Nzeri 2024, nibwo Rubavu izakira ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rizahuza abahanzi n’abakunzi babo no kumurika ibitatse aka Karere k’ubukerarugendo.

Iri serukiramuco rizitabirwa n’ibyamamare birimo Platin P uzarifungura, Riderman, Bull Dog n’umuraperi Danny Nanone.

Ni umwanya kandi wo kugaragaza impano z’abanya-Rubavu n’abandi no gukomeza kugaragaza Rubavu nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’imyidagaduro.

Yves Iyaremye, umuyobozi wa Yirunga Ltd yateguye iri serukiramuco yabwiye UMUSEKE ko bahisemo gushyigikira imyidagaduro nk’imwe mu nzira yo guteza imbere urubyiruko n’akarere muri rusange.

Ati “Imyidagaduro ni umuyoboro ukomeye wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko ni n’inkingi ikomeye mu guhanga imirimo, kuzamura ubukungu bw’Igihugu, no gusigasira umurage ndangamuco w’Igihugu cyacu.”

Yavuze ko abamurikabikorwa barimo abafite utubari n’abahanga mu kotsa inyama, abategura amafunguro n’abandi bazaba babukereye.

Ati “Itike yo hasi ni 500 Frw mu gihe n’abanyacyubahiro VIP batekerejweho bakazishyura itike ya 5000 Frw.”

Biteganyijwe ko imurikagurisha rizajya ritangira saa tatu z’igitondo, saa munani abaririmbyi n’ababyinnyi bazajya bahabwa rugari, hasoze umuhanzi w’umunsi

Yirunga Ltd ku bufatanye n’ubuyobozi bw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Rubavu bavuga ko guhera i saa yine z’ijoro “After Party” izajya ibera kuri Lakeside View ku mucanga w’i Kivu.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul August 27, 2024 August 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuvuga ko u Rwanda ari nyirabayazana w’ibibazo byo mu karere

March 18, 2025
ImikinoImyidagaduro

Bebe Cool yahishuye ko ashora menshi kuri Ssalli nk’ubucuruzi atari uko ari umuhugu we

July 18, 2024
Andi makuru

Amerika n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byasabye abaturage babyo kuva muri Liban

August 4, 2024
Utuntu n'utundi

Apôtre Yongwe yajuririye mu rukiko rwisumbuye

November 7, 2023
Andi makuru

Ubujurire bwa Apôtre Yongwe bwatewe ishoti

December 4, 2023
Andi makuru

Alain Mukuralinda yashyinguwe mu cyubahiro n’abarimo Abayobozi batandukanye mu Rwanda (Amafoto)

April 10, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?