SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yashyizeho abajyanama b’Umujyi wa Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yashyizeho abajyanama b’Umujyi wa Kigali
Andi makuru

Perezida Kagame yashyizeho abajyanama b’Umujyi wa Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/21 at 5:43 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yashyizeho abajyanama batandatu mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

 

Abashyizweho ni Fulgence Dusabimana wari usanzwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo, Samuel Dusengiyumva wari usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali , Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.

Ni abajyanama bashyizweho mu gihe hari gutegurwa amatora y’abandi bahagariye uturere mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yari yasubitswe mu cyumweru gishize.

Itegeko nimero 22/2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali mu ngingo yaryo ya kane, rigaragaza ko Umujyi wa Kigali uyoborwa n’Inama Njyanama yawo.

Riteganya ko Umujyi wa Kigali ugira Abajyanama 11 barimo batandatu batorwa ndetse na batanu bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.

Icyakora iri tegeko ryemerera Perezida wa Repubulika kuba yagabanya cyangwa akongera umubare w’abajyanama yemerewe gushyiraho, ari nayo yakurikijwe kuri iyi nshuro.

Aba bajyanama hamwe n’ab’uturere tugize Umujyi nibo batorwamo Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abantu batatu.

Abo ni Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage.

Abagize komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa, ariko ntibashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul August 21, 2024 August 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umwamikazi wa Danemark yatangaje ko agiye kwegura ku ngoma

January 2, 2024
Andi makuru

Mu gahinda Kenshi benshi mubo Jean Lambert Gatare yafashije bamuvuze ibigwi (Amafoto)

March 28, 2025
Imyidagaduro

Abanyarwenya Doctall Kingsley, Josh2Funny na Phronesis MCA Tricky Sundiata basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

October 29, 2023
Imyidagaduro

Ibyahishwe kw’ikubitwa rya Moses Moshions i Musanze

February 25, 2025
Andi makuru

Abanyarwenya bitabiriye Gen-Z Comedy bahembuye imitima ya bimwe mu byamamare byari byatabiriye igitaramo cyabo.

May 5, 2023
Imikino

RIB yahakanye amakuru avuga ko Minisitiri Munyangaju Aurore yatawe muri yombi

May 23, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?