SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Danny Vumbi yahishuye igituma atava mu muziki kugeza ubu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Danny Vumbi yahishuye igituma atava mu muziki kugeza ubu
Imyidagaduro

Danny Vumbi yahishuye igituma atava mu muziki kugeza ubu

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/20 at 7:18 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuhanzi akaba n’umwanditsi Semivumbi Daniel, uzwi cyane nka Danny Vumbi, yagaragaje ko gufatanya n’abandi bahanzi biri mu byatumye atava mu muziki, nyuma yo gusenyuka kw’itsinda yabarizwagamo rya The Brothers kugeza ubu akaba akiri umuhanzi utarigeze yibagirana. 

Abakurikiye umuziki mu myaka ya za 2008, 2009 na 2010, biragoranye ko bakwibagirwa indirimbo zirimo iyitwa Bya Bihe, Yambi, Nyemerera, Sawa Sawa n’izindi zariririmbwe n’itsinda rya The Brothers ryari rigizwe n’abasore batatu barimo Ziggy 55, Vicky na Danny Vumbi mbere y’uko batandukana.

Bituma buri wese akomeza gahunda ze ku giti cye, bamwe bakomeza umuziki ku giti cyabo barimo Danny Vumbi wakoze indirimbo abifatanya no kwandikira abandi bahanzi.

Ubwo yari mu kiganiro n’imwe muri Radio  zikorera mu Rwanda mu ijoro rya tariki 18 Kanama 2024, Danny Vumbi yagarutse ku mpamvu zamuteye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki nyuma yo gutandukana na bagenzi be muri The Brothers.

Bimenyerewe ko akenshi iyo amatsinda asenyutse abari barigize basa nk’abacitse intege ku buryo abenshi bigira mu yindi mirimo itari umuziki.

Mu gusubiza ikibazo cy’aho yakuye imbaraga zo gukomeza umuziki Danny yavuze ko ari ubufatanye n’abndi bari mu ruhando rwa muzika bwamufashije kugera ku ntego.

Yagize ati: “Bimwe mu bitumye ngihumeka mu muziki, harimo gukorana n’abandi, kuba nari mbuze imbaraga z’itsinda  nazishakishije mu bahanzi bankikije. Mba ndi kumwe n’abahanzi, mba ndi muri studio, mba nandika indirimbo z’abandi bahanzi, buriya nshobora kumara umwaka ntasohoye indirimbo ariko naranditse izigera kuri 30.”

Akomeza agira ati: “Ikindi cyatumye nguma mu muziki harimo no gukura, baca umugani mu Kinyarwanda ngo ushaje asigaho, hari ibintu by’imiguruko mba nta kijyamo, ibintu byose bitamfitiye akamaro mbigendera kure, noneho iyo mbigendeye kure bituma ibitekerezo n’amaboko yanjye mbishyira ku murongo.”

Kuri Danny Vumbi avuga ko ntacyo yagaya abahanzi bo muri iki kinyejana kuko ibinyejana byose biba ari bimwe, ahubwo icyo bitandukaniraho ni imyaka biba birutanwa, kuko ibiba uyu munsi byahozeho, icyo bisaba ngo ni ukutarengera.

Agira inama abahanzi bakiri bato kwirinda ibigare ahubwo bagakora bita ku byo bifuza kugeraho, gushyira hamwe no gukora cyane.

Uretse kuba Danny Vumbi yaranditse indirmbo zitandukanye z’abahanzi, yanamenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zirimo Ni Danger aherutse gusubiranamo na Bwiza, Baragowe, na Ndabakwepa aherutse gushyira ahagaragara imaze iminsi ibiri.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul August 20, 2024 August 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Bayingana Innocent wari ‘General Manager wa AS Kigali yahagaritswe

March 20, 2025
Imyidagaduro

Britney Spears yarahiye ko nta rukundo agikeneye

July 10, 2024
Iyobokamana

Israel Mbonyi yakiranywe urugwiro i Kampala muri Uganda(Amafoto)

August 21, 2024
Andi makuru

Israel na Hamas ntibivuga rumwe kurekurwa kw’imfugo zabo

January 25, 2025
Andi makuru

Burkina Faso na Niger byikuye mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa

March 19, 2025
Imyidagaduro

Umunyarwenya Fred Omondi yitabye Imana

June 15, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?