SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibyo muri P Square bikomeje kuba agatereranzamba bongeye gusubiranamo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ibyo muri P Square bikomeje kuba agatereranzamba bongeye gusubiranamo
Imyidagaduro

Ibyo muri P Square bikomeje kuba agatereranzamba bongeye gusubiranamo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/13 at 7:22 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Nyuma y’igihe gito cy’agahenge, ibya P Square byongeye kuzamo kidobya nyuma y’uko Peter Okoye (Mr. P) na Paul Okoye (Rudeboy), impanga zihuriye muri iri tsinda, zongeye gukozanyaho, zigatera amagambo kakahava.

Aba basore bigeze guhangana cyane ku buryo byavuzwe ko banakozanyijeho, icyakora nyuma baza kwiyunga, benshi bakeka ko iby’uku kwiyunga biramba cyane ko aba basore bombi ari impanga.

Icyakora ibi byari amavamuhira kuko aba basore bombi bongeye kurebana ay’ingwe, bagashinjanya ubugambanyi n’ibindi bigamije kubikirana imbehe.

Byatangiye mu minsi ishize Paul Okoye (Rudeboy) avuga ko yagambaniwe na mugenzi we wamuhururije inzego za leta amushinja kwinjiza amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gusa ubu buhemu Peter yakoreye impanga ye bushobora kuba buturuka ku gikomere yatewe na Paul, ngo kuko uyu mugabo yamuteye agahinda.

Mu ibaruwa ndende Mr P yandikiye Rudeboy, yavuze ko ababajwe cyane no kuba mu biganiro byose agenda akora avuga ko ari we wagize uruhare rungana na 99% mu kwandika indirimbo n’ibindi bikorwa by’itsinda, akirengagiza imbaraga nawe yabishyiragamo.

Yanditse agira ati “Muvandimwe wanjye nkunda Paul, nk’uko nabikubwiye inshuro nyinshi, ntabwo ndi mu ihangana nawe cyangwa undi uwo ari we wese, ariko ndi kubona utanga ibiganiro bitabarika aho uhora utesha agaciro imbaraga zanjye mu itsinda twembi twaremye kandi twubatse hamwe rwose warengereye.”

Yongeyeho ati “Muvandimwe wanjye, muri twe nta muhanzi ufite impano irenze iy’abahanzi ku Isi, ariko wananiwe kumva ko Imana yaduhaye iyi mpano ndetse ikanaduha andi mahirwe yo kwitwara neza nyuma yo gutandukana. Ahubwo, wahisemo guhindura ubusa itsinda ry’umuziki ryahawe ibihembo kandi ryiza cyane muri Afurika.”

Uyu muhanzi agaragaza ko ari we wagize uruhare runini mu ndirimbo nka “Ejeajo” iri tsinda ryakoranye n’umuraperi T.I ndetse ko ari we wanayanditse ariko ababazwa no kubona umuvandimwe we ayitesha agaciro avuga ko ntacyo yagezeho.

Muri iyi baruwa Peter yabwiye Rudeboy ko yakoze buri kimwe agamije kumwangisha abafana, ariko abona ibi atazabigeraho kuko abafana bazabangira rimwe kuko bose babatengushye.

Mr P we avuga ko yamubereye umuvandimwe mwiza kuko iyo yajyaga mu biganiro yavugaga nk’itsinda ariko Rudeboy we yaba ari mu biganiro akavuga ibintu byose abyiyerekezaho wenyine, akagaragaza ko ari we wabikoze kabone n’ubwo babaga bari kumwe mu kiganiro.

Iri tsinda ryanyuze benshi mu bakunzi b’umuziki wa Afurika, mu 2022 bari baherutse guhuriza hamwe bakorana indirimbo eshatu ndetse n’ibitaramo bizenguruka Isi nyuma yo gutandukana mu 2017.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul August 13, 2024 August 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

The Ben yasabiye imbabazi Fatakumavuta ku rukiko

November 7, 2024
Imyidagaduro

Abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses batawe muri yombi

February 24, 2025
Andi makuru

#Kwibuka31: Intumwa yihariye ya Donald Trump yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

April 9, 2025
Ikoranabuhanga

Perezida Paul Kagame yashimiye Ubuyobozi bwa Netflix kuba yaragejeje ku isoko ryo mu gihugu telefone ihendutse 

October 17, 2023
Imyidagaduro

Niyo Bosco yashyize hanze Ep ye ya mbere iriho indirimbo Ndabihiwe yibajijweho byinshi

February 16, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Amafoto yibyaranze irushanwa rya ‘SupraModel’ ryegukanywe na Umutesi Li Hua Brenda

November 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?