Ubuyobozi n’ Abanyamuryango b’Ikigo gikora akazi ko gucunga umutekano ku bibuga ndetse n’ahabera ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’ibyamamare cya Tiger Gates S ltd bakoze inama Rusange biyemeza gukomeza kwagura ibikorwa byabo ndetse no guteza imbere akazi bakora .
Iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama 2024 yabereye kuri Kigali Pele stadium yitabirwa n’abanyamuryango ba Tiger Gates S Ltd Barangajwe imbere n’Umuyobozi mukuru wayo Gatete Jean Claude ndetse n’abandi bagize komite nyobozi yayo
Iki kigo kimaze imyaka irenga ine gikora mu bitaramo mu bitaramo bikomeye hano mu Rwanda ndetse n’ibindi bikorwa birimo ibirori nk’amakwe, siporo ndetse n’iminsi mikuru y’ibigo bikomeye nka Bralirwa ,Skol,RBA ibi Tiger Gates S Limited ikaba ikomeke kubishimirwa cyane kubera ubuhanga n’ubushishozi bakorana akazi kabo .
Ku murongo w’ibyigiwe mu nama rusange harimo kurebera hamwe ibyo bagezeho mu myaka ishize ndetse no kwigira hamwe izindi gahunda zakomeza gutuma akazi bakora gakomeza gutera imbere
Umuyobozi Mukuru wa Tiger Gates S Ltd Bwana Gatete Jean Claude yibukije abanyamuryango bayo ko icyatumye bashinga iki kigo cyari ukugira ngo barusheho gufasha abategura ibikorwa bitandukanye byitabirwa n’abantu benshi nko mu bitaramo ,kuma Stade nahandi hatandakuanye gucunga umutekano wabo mu rwego rwo kugira ngo ibyo batgeuye bigende neza .
Indi mpamvu ya kabiri yatumye bashinga Tiger Gates S Ltd byari uufasha Leta kurwanya ubushomeri mu rubyiruko nkuko bigaragara ubu bamaze kugira abanyamuryango bagera ku ijana 120 mu gihugu hose wongeyeho abanda banyamuryango 28 bashya bifuje gufatanya n’abandi muri ako kazi .
Ku bijyanye n’ibyo bagezeho mu myaka itatu bamze bakorera ku butaka bw’u Rwanda yashimiye byimazeyo abanyamuryango ba Tiger Gates S Ltd ubwitange n’ubushishozi ndetse n’ikinyabupfura bagaragaje mu kazi kabo ka buri munsi aho babasha kubona akazi gatandukanye haba mu bitaramo Mpuzamhanga ndeste no mu mikino mpuzamhanga byabereye mu Rwanda akaba abasaba ko na Numa y’iyi nama rusange bakomeza kugaragaza ubunyamaugayo mu kazi kabo ka buri munsi .
Mu bindi bagezeho muri iyi myaka nuko babashije kwishyurira abana b’abanyeshuri batifashije 7 ndetse no kuremera imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe abanyarwanda bizihiza imyaka 30 u Rwanda rwibohoye.
Mu gusoza iyo nama Bwana Gatete Jean Claude yasabye abanyamuryango ko bakomeza gukora umuranva kugira ngo bakomeze babe Kompanyi ya mbere icunga umutekano mu bikorwa bitandukanye bihuriza hamwe abantu benshi mu Rwanda ndetse no mu karere mu gihe bari kwiteura gufungura andi mashamu muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba .