Abayoboke n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa nyuma yuko bahamijwe ibyaha birimo kugambana no gutera igihugu. Abakatiwe harimo Corneille Nangaa na Generali Makenga.
Ni urubanza rumaze igihe rubera mu mujyi wa Kinshasa, kuri uyu wa 08 Kanama 2024 abagera kuri 20 bakaba bahanishijwe igihano cy’urupfu harimo umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 [Corneille Nannga na Gen Makenga Sultan uyobora igisirikare cya M23].
Abakatiwe benshi ntibigeze bafatwa ngo bafungwe, bakaba biganjemo abasirikare bakuru ba M23 harimo Gen de Brigade Byamungu Bernard umwungirije, Lt Col Willy Ngoma uwuvugira na Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wigeze kuba umuvugizi wawo.
Harimo kandi umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka, umunyamakuru Puruki Magloire uherutse kwihuza n’uyu mutwe ndetse n’abandi.
Mu byaha baregwaga harimo ibyaha by’intambara, kuba mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ubugambanyi. Ibi byaha bashinjwa bikorerwa muri kivu y’amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo abenshi mu bakatiwe batari bahari, Minisitiri w’ubutabera muri DRC, Constant Mutamba yavuze ko abakatiwe bari gushakishwa, kandi bagiye gushyirirwaho impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi.