SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Issa Hayatou yitabye Imana ku myaka 78
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Issa Hayatou yitabye Imana ku myaka 78
Imikino

Issa Hayatou yitabye Imana ku myaka 78

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/09 at 8:59 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunya-Cameroun Issa Hayatou wabaye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) hagati ya 1988 na 2017, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi.

Hayatou yitabye Imana mu gihe yari kuzuza imyaka 78 ku wa Gatanu, akaba yaguye i Paris mu Bufaransa.

Uyu Munya-Cameroun yabaye Perezida wa CAF hagati ya 1988 na 2017 ndetse yabaye Umuyobozi w’Inzubacyuho wa FIFA hagati y’Ukwakira 2015 na Gashyantare 2016 nyuma y’ihagarikwa rya Sepp Blatter.

Imiyoborere ye yaranzwe n’izamuka rya ruhago Nyafurika ariko ikemangwa mu ikoreshwa ry’amafaranga aho hari n’ayakoreshejwe mu kugira ngo akomeze kuyobora.

Hayatou wavukiye i Garoua, yahagaritswe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru na FIFA igihe cy’umwaka umwe mu 2021 kubera uburiganya yagize mu itangwa ry’isoko ryo kwerekana amashusho y’amarushanwa Nyafurika hagati ya 2014 na 2017.

Akanama nkempurampaka ka FIFA kemeje ko Hayatou yasinye amasezerano mu izina ry’Impuzamashyirahamwe ‘CAF’, nyamara bikayishyira mu gihombo.

Uyu mugabo yashinjwe ko yarenze ku mategeko agena uburenganzira bungana mu guhatana ku isoko, ubwo yatangaga isoko rya miliyari y’amadolari ya Amerika rijyanye no kwerekana no kumenyekanisha ibikorwa bya ruhago yo kuri uyu Mugabane, ryahawe ikigo Lagardère Sports cyo mu Bufaransa.

Nyuma yo gusimburwa n’Umunya-Madagascar Ahmad Ahmad mu 2017, Hayatou yabaye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya ANAFOOT muri Cameroun ndetse aba muri Komite yateguye Igikombe cya Afurika cya 2021. Yari kandi Perezida w’Icyubahiro wa CAF.

You Might Also Like

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Nsanzabera Jean Paul August 9, 2024 August 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Bizimana Djihad azakina Europa League

May 17, 2024
Imikino

Amavubi yatsinze Super Eagles 2-1 abura amahirwe yo kwitabira AFCON 2025

November 18, 2024
Imikino

Kylian Mbappe agiye kugurwa akayabo ka Miliyoni 300 z’amapawundi

July 25, 2023
Imyidagaduro

Ibidasanzwe kuri Camilla Cabello uherutse gusura Ingagi mu birunga .

January 5, 2023
IkoranabuhangaUbukungu

Airtel Rwanda yashyize kw’isoko Telefone ikoresha 4G n’amapaki ya Internet ahendutse

October 17, 2023
Imyidagaduro

Ifoto za Moses Moshions yambaye ubusa zikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

March 25, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?