SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibyishimo mu muryango wa Knowless na Clement bizihije imyaka 8 babana banakira inka bagabiwe na Perezida Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ibyishimo mu muryango wa Knowless na Clement bizihije imyaka 8 babana banakira inka bagabiwe na Perezida Kagame
Andi makuru

Ibyishimo mu muryango wa Knowless na Clement bizihije imyaka 8 babana banakira inka bagabiwe na Perezida Kagame

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/07 at 8:45 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Butera Knowless na Ishimwe Clement bizihije isabukuru y’imyaka umunani, bamaze babana nk’umugabo n’umugore, bayizihiriza mu rwuri rurimo n’inka baherutse kugabirwa na Perezida Paul Kagame bakomeje gushimira.

Butera Knowless yifashishije Instagram yanditse agaragaza ko yishimiye kuba isabukuru bamaranye babana, yahuriranye no kwishimira inka bagabiwe na Perezida Kagame.

Ati “Imyaka 13 turi kumwe ndetse n’imyaka umunani dushyingiranywe. Twizihije uyu munsi turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe n’umubyeyi wacu Rudasumbwa Perezida Kagame.”

“Umutima wanjye wuzuye amarira y’ibyishimo. Uwatureze turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira inzira, akadukuza, tukavamo abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho, ntiyigeze arekera. N’ubu aracyadusindagiza,ngo tudatsikira.”

Yakomeje avuga ko we na Ishimwe Clement bazahora bashimira Perezida Kagame.

Ishimwe Clement na we yanditse ku mbuga nkoranyambaga yunga mu ry’umugore we agaragaza ko bishimiye kwizihiza umwaka wa munani babana, bigahurirana no kwishimira inka bagabiwe na Perezida Kagame.

Ku wa 14 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera, nk’uko yari yabibasezeranyije ku wa 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga muri ako Karere.

Gutumira abahanzi batuye i Bugesera ni icyifuzo cyakiriwe neza na Paul Kagame ubwo yari agiye kugeza ijambo ku barenga ibihumbi 250 bakoraniye mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Icyo gihe Perezida Kagame yasubije icyifuzo cya Knowless wari wamusabye ko yazabatumira nk’abaturanyi be bo mu Bugesera, yargize ati “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”

Nyuma y’iminsi icyenda Kagame yahise yakirira i Kibugabuga abahanzi batuye muri aka Karere by’umwihariko ahazwi nko mu Karumuna barimo Knowless, Producer Clement, Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi batandukanye.

Ni abahanzi bagiranye ibihe byiza na Perezida Kagame kuko bamutaramiye binyuze mu bihangano byabo ndetse Perezida Kagame agabira buri wese inka nk’uko yari yabibijeje.

Knowless na Clement bakoze ubukwe ku wa 7 Kanama 2016, uyu munzi bujuje imyaka umunani babana nk’umugore n’umugabo, bakaba barabyaranye abana batatu aribo; Ishimwe Or Butera wavutse mu mwaka wa 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 n’undi w’umuhungu wavutse tariki 03 Werurwe 2023.

 

You Might Also Like

Kigali : Umusore wo mu kigero cy’ imyaka 20 yiyahuriye ku nyubako izwi nko kwa Makuza ahita yitaba Imana

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami

Minisitiri Mutamba Constant yitabye ubushinjacyaha ashagawe n’abunganizi 20

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Nsanzabera Jean Paul August 7, 2024 August 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Amatariki ikipe ya Cristiano Ronaldo izesuriraniraho n’iya Leo Messi yamaze gutangazwa!

December 13, 2023
Andi makuru

Paul Kagame yijeje abanya Gakenke kuzasangira nabo intsinzi nibatora neza

July 11, 2024
Imyidagaduro

EAP na abahanzi bazatarama muri East Africa Party bijeje abanyarwanda igitaramo mbaturamugabo

December 29, 2022
Imyidagaduro

Nadia Umugore wa Riderman nyuma y’imyaka 9 barushinze yongeye kumutera imitoma ku isabukuru ye .

March 10, 2024
Imyidagaduro

Sherrie Silver, Gahongayire na Kalimpinya mu bahataniye ibihembo by’abagore bavuga rikijyana (WLA)

March 11, 2024
Andi makuru

Madamu Monica Geingos yakiriwe mu cyubahiro nk’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Kepler

April 2, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?