SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abasirikare 634 ba Centrafrica basoje amahugurwa bahawe na RDF Perezida Touadera ashimira Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abasirikare 634 ba Centrafrica basoje amahugurwa bahawe na RDF Perezida Touadera ashimira Kagame
Andi makuru

Abasirikare 634 ba Centrafrica basoje amahugurwa bahawe na RDF Perezida Touadera ashimira Kagame

Ahupa Radio
Last updated: 2024/08/06 at 6:52 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra, yashimiye Perezida kagame n’ingabo z’u Rwanda zotoje igisirikare cye.

Ni nyuma yo kwinjiza mu ngabo abasirikare 634 bashya batojwe n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

Ni igikorwa cyabaye  kuri uyu wa 05 Kanama 2024, kibera  kuri Stade ya Camp Kasaï iherereye mu Mujyi wa Bangui.

Uyu muhango wayobowe na Perezida Faustin-Archange Touadéra, unitabirwa n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi.

Perezida wa Centrafrique ,Faustin-Archange Touadéra, yashimye imikoranire iri hagati y’u Rwanda n’iki gihugu, ashima uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

Ati “Ku bwange biranejeje cyane.Reka nongere nshimire Perezida paul Kagame,Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, n’ingabo z’u Rwanda ku bw’ubu bufatanye . Ndashimira n’ingabo za Centrafrique ku bw’imikoranire no kuba barashyize mu bikorwa icyerekezo twashyizeho nge n’umuvandimwe wange Perezida Kagame, mwifuriza ishya n’ihirwe yo kongera gutorwa.”

Umwe mu basoje aya masomo amwinjiza mu gisirikare, yavuze ko yiteguye kurinda igihugu akoresheje ubumenyi yahawe n’Abanyarwanda.

Umwe yagize ati “ Twebwe twahawe amasomo akomeye,tuzayashyira mu bikorwa ngo turinde igihugu cyacu, imiryango yacu n’abayobozi bacu. Tuzarangwa n’ikinyabupfura twigishijwe n’Abanyarwanda, bizaturange kuva twinjiye mu kazi.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, Maj Gen Zépherin Mamadou, yatangaje ko kuba mu ngabo zo hejuru harimo n’iz’u Rwanda ari amahirwe kuko bazigiraho.

Ati “ Dukorana n’abavandimwe bacu b’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye zitari ukubungabunga amahoro gusa. Uziko hano hari ingabo nyinshi ariko Abanyarwanda baritanga cyane, bakwiye gushimwa. Turimo gukurikiza urugero dufatira ku Banyarwanda, baba baje ku bw’amasezerano y’ibihugu byombi n’abaje muri MUNUSCA.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gufatanya na Centrafrique.

Ati “Ndagira ngo nongere mbabwire ko ingabo z’u Rwanda zifite ubushake bwo gukomeza gukorana na mwe,mu kwigisha ingabo za Centrafrique , bitari ku rwego rw’abasirikare bato gusa ahubwo no mu bindi byiciro by’amasomo ya gisirikare.”

Yakomeje ati “ Amasomo ya gisirikare ni urugendo.Amasomo mwahawe ntabwo arangiriye aha. Ibyo mwigishijwe, ni umusingi muzubakiraho umwuga wanyu wa gisirikare. Muharanire kuzakomeza kubaka igihugu,ubudakemwa .Ntimwambaye imyambaro ya gisirikare gusa ahubwo mubumbatiye ikizere cy’iki gihugu.”

Abinjijwe  mu Ngabo  za Centrafrique,  ni icyiciro cya Kabiri, baje bakurikira abandi 520 basoje amasomo mu Gushyingo 2023 bose bakaba baratojwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Mu gihe bamara batozwa, bahabwa amasomo atandukanye arimo kuba abanyamwuga mu gisirikare, imyitozo ya gisirikare itandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bafashwamo n’Ingabo z’u Rwanda hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye n’iki gihugu.

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio August 6, 2024 August 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ukraine yatangaje ko yiteguye gusubiza i Pyongyang abasirikare bayo yafashe

January 14, 2025
Imyidagaduro

Ndoli Tresor wo muri Judy Entertainment yashyize hanze indirimbo ye ya Mbere yise “Ndashima”

January 31, 2023
Imyidagaduro

King James arashinjwa na Pastor Blaise kumwambura ibihumbi 30.000 $

April 5, 2024
Imyidagaduro

Juno yateguye igitaramo cyo kwishimira ibyo amaze kugeraho mu myaka itanu mu muziki we

May 14, 2025
Andi makuru

General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri Jordan

April 23, 2024
Imyidagaduro

Madison Isabella Marsh ufite ipeti rya Sous Lieutenant yegukanye ikamba rya Miss USA 2024

January 15, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?