SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Riderman na Bull Dogg bishimiye kuzifatanya na barumununa babo mu gitaramo cyo kumurika alubumu yabo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Riderman na Bull Dogg bishimiye kuzifatanya na barumununa babo mu gitaramo cyo kumurika alubumu yabo
Imyidagaduro

Riderman na Bull Dogg bishimiye kuzifatanya na barumununa babo mu gitaramo cyo kumurika alubumu yabo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/05 at 11:03 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Riderman na Bulldog bitegura kumurika album bahuriyemo “Icyumba cy’Amategeko”, batangiye gutangaza abahanzi bazabafasha gususurutsa abakunzi b’umuziki wa Hip hop bazacyitabira.

Riderman na Bull dogg batangarije ikiganiro Samedi  Détente  kinyura kuri  Radio Rwanda  ko iki gitaramo cyahariwe umuziki wa Hip hop gusa nta yindi njyana izahumvikana, ndetse bazaririmbana n’abaraperi b’ingeri zose kuva ku bakuru batangiranye umuziki kugera kubakiri bato bagezweho uyu munsi.

Ni igitaramo afata nk’umugoroba wa Hip hop cyangwa ubukwe buzarangwa n’imico y’iyi njyana ikunzwe n’abatari bake.

Ati “Nkuko nabivuze ni nk’ubukwe ntabwo wabukora wenyine , ni umugoroba wa Hip hop gusa, kuva ku myambarire imibyinire , indirimbo. Tuzaze twumva ko turi mu ijoro rya Hip hop.”

“Tuzataramana n’abandi bahanzi barimo Ish Kevin , Bruce The 1st , Kenny K Shot , Bushali , B Threy, hari n’abandi bashobora kuziyongeramo.”

Biteganyijwe ko bamwe mu baraperi bahoze mu itsinda rya Tuff Gang nabo bakiyingera kuri uru rutonde ntagihindutse.

Riderman yasobanuye ko hazabaho ibihe byo kwibutsa abazitabira iki gitaramo ibihe banyuzemo ubwo batangiraga umuziki kugera ku bihe by’umuziki w’uyu munsi.

Iyi album yitwa ‘Icyumba cy’amategeko’ igizwe n’indirimbo esheshatu aba baraperi bahuriyemo ikaba yagiye hanze ku wa 31 Gicurasi 2024.

Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali. Riderman na Bulldog bazaririmba mu buryo bwa ‘Live’ bafatanyije n’itsinda rya Shauku band riri gutozwa na Igor Mabano.

Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Riderman na Bull Dogg, byamaze gushyirwa hanze aho itike ya make igura ibihumbi 7Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw mu gihe VVIP ari ibihumbi 25Frw.

Ni mu gihe abifuza kuzagurira itike ku muryango iya make iri ku bihumbi 10Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 30Frw.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul August 5, 2024 August 5, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Hamza Bouncer wo muri The Wave Lounge aranyomoza amakuru avuga ko bakira abantu nabi

June 16, 2023
Imyidagaduro

Intambara y’amagambo irakomeje hagati ya Bobi wine na Gen Muhozzi

March 26, 2025
Andi makuru

Ibigo 10 byahize ibindi byegukanye ibihembo muri Karisimbi Consumers Choice Awards 2024 (Amafoto)

May 22, 2024
Andi makuruIyobokamana

Nikodemu Nayigiziki wari Umupadiri ukuze kurusha abandi muri Arkidiyosezi ya Kigali yitabye Imana

July 4, 2023
Andi makuru

Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bagiye kongera kuganira ku kibazo cya RDC kuri uyu wa mbere

March 24, 2025
Imyidagaduro

Spice Diana yahishuye ko adafite gahunda yo kubyara vuba

March 27, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?