Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, agirana ibiganiro n’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, MINUSCA, n’izindi ngabo ziri gukora mu bufatanye bw’u Rwanda na Centrafrique.
Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024, ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda bya Mpoko.
Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye izi Ngabo z’u Rwanda ku bw’umuhate n’umurava bagira mu kubungabunga umutekano w’abaturage bo muri iki gihugu, anabagaragariza uko umutekano wo mu Karere uhagaze.
Yashimiye kandi Ingabo z’u Rwanda ubwitange bwabo, ashimangira ko umusanzu wabo mu kurinda abasivili n’imitungo yabo muri Repubulika ya Centrafrique, ari uwo kwishimirwa.
Yabashishikarije gukomeza kwita ku nshingano zabo mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo hakomeze hubahirizwe intego z’Umuryango w’Abibumbye n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique.