Umukinnyi wa Filime akaba n’umushabitsi Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool ari mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa Igihembo cy’umugore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere abari n’abategarugori .
Ibi bihembo byatanzwe kuri iki cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024 mu birori byabanjirijwe n’inama y’iminsi ibiri ya 100 Most Notable Icons Africa yabereye muri Marriott Hotel aho yitabiriwe n’abantu basaga 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye by’afurika .
Iyo nama nibyo bihembo byahatanyemo abantu bavuga rikijyana hano muri Afurika haba muri Sinema,Politike,Ubuhanzi ,ubugeni na bandi bafite ibikorwa bagiye bakorera muri Sosiyete nyafurika
Nkuko byari byatangajwe Alliah Cool yari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo ndetse yanegukanye igihembo cy’Umunyarwandakazi wateje imbere abari n’abategarugori mu bihe bigeye bitandukanye hano mu Rwanda .
Nyuma yo kwakira icyo gihembo Alliaha Cool yagaragaje amarangamutima menshi ndetse n’ibyishimo byinshi nyuuma yo guhabwa igihembo cy’umugore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere abari n’abategarugori .
Yagize ati ” ndishimye cyane kuba bahawe kino gihembo nk’umuntu usanzwe mba mu myidagaduro ariyo mpamvu nahawe icyo gikombe na certificat y’ishimwe kubera ibikorwa nakoze byafashije abantu benshi muri Sosiyete muri rusange .
Iyi nama yatangiweho ibihembo yateguwe n’ikigo 100 Most Notable Icons Africa ku bufatanye na Peace Ambassador Agency ,Davdan Peace ndetse na Advocacy Foundation .