U Bufaransa kuri iki Cyumweru bwabaye ikindi gihugu cy’i Burayi cyasabye abaturage bacyo kuva muri Liban vuba bishoboka, kubera impungenge z’umwuka mubi ukomeje hagati y’ibihugu by’Abarabu na Israel.
U Bufaransa bukurikiye u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabyo kuri uyu wa Gatandatu byasabye abaturage babyo kuva muri Liban.
Sosiyete z’indege zikorera muri Liban nazo inyinshi zamaze gusubika ingendo zazo zaba iziva mu murwa mukuru wa Liban, Beirut cyangwa izijyayo.
Ubwoba ni bwose mu Burasirazuba bwo hagati ko intambara hagati ya Israel na Hamas ndetse n’indi mitwe ishyigikiye Hamas ishobora gufata indi ntera nyuma y’iyicwa rya Ismail Haniyeh wari Umuyobozi Mukuru wa Hamas.
Ismail Haniyeh yishwe mu ntangiriro z’iki cyumweru yicirwa i Tehran muri Iran, aho yari yagiye mu irahira rya Perezida mushya.
Imitwe ikorana na Hamas irimo na Hezbollah yo muri Liban ndetse na Iran by’umwihariko, biyemeje guhorera urupfu rwa Haniyeh.