Miss Aurore Kayibanda ugeze kure imyiteguro y’ubukwe bwe, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano byabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 27 Nyakanga 2024.
Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti ze, abavandimwe ndetse n’abantu be ba hafi bamusezeyeho bishimira intambwe agiye gutera yo kurushinga.
Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, mu minsi ishize yatangaje ko yimutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze igihe atuye akaba yaratashye mu Rwanda aho agiye kubana n’umugabo we
Mu ntangiriro za 2023 nibwo Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta na Gatera Jacques bitegura kurushinga, aba bakaba barasezeranye imbere y’amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Miss Aurore Kayibanda wari wimukiye muri Amerika mu 2015 byitezwe ko azakora ubukwe ku wa 15 Kanama 2024 umunsi azasezerana imbere y’Imana akanakira abatumiwe.